Urutonde rw’ibihugu 10 byugarijwe n’ubukene kuruta ibindi muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Afurika ni umwe mu migabane yo ku isi minini ndetse ukaba unafite abantu benshi. Uyu mugabane ugizwe n’ibihugu 54 birimo ibyiciro 4 mu bijyanye n’icyo umuntu yakwita ubukungu cyangwa iterambere. Hari ibihugu byateye imbere, ibiri mu nzira y’iterambere, ibihugu bikennye ndetse n’ibihugu bikennye cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha turagaruka ku bihugu bibarizwa kuri uyu mugabane bikennye cyane kurusha ibindi ndetse na zimwe mu mpamvu zagaragajwe zituma bidatera imbere ngo bibe byava mu cyiciro kimwe bigere mu kindi.
Rode uko ibyo bihugu bikurikirana n’Umusaruro mbumbe wabyo ku mwaka.
 

  1. Mali

africa, mali, kassaro, venditrice di pistacchi
Igihugu cya Mali kiza ku mwanya wa 10 ku mugabana w’Afurika mu bihugu bibana n’ubukene bukabije, aho usanga abaturage basaga 50% batunzwe n’imfashanyo.
Ubu bukene bukabije muri iki gihugu butuma kiza no mu myanya n’imbere mu bihugu birimo ikibazo cy’imirire mibi kubera ukutihaza ku biriba, umwanda n’ibindi bitandukanye igira ingaruka ku buzima bw’ikiremwa muntu.
Iki gihugu gikoresha byibuze 1,136 by’Amadolari y’Amerika y’umusaruro mbumbe ku mwaka.

  1. Madagascar

Hard working poor malagasy man - poverty
Igihugu cya Madagascar kiza ku mwanya wa 9 kuri uru rutonde. Ubukungu bwacyo bushingira ahanini ku bukerarugendo, ubuhinzi n’inganda nto ziciriritse. Mu mwaka wa 2011, ubuhinzi muri iki gihugu bihariraga byibuze 29% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, za nganda zikagita byibuze 15%. Ubukerarugendo bwo muri iki gihugu bwagabanutseho hafi 50% guhera mu mwaka wa 2009 kugeza ubu. Kugeza ubu, abasaga 69% muri iki ihugu cya Madagascar baba munsi y’umurongo w’ubukene. Umusaruro mbumbe wacyo muri rusange ungana n’Amadorali y’Amerika angana na 972.7

  1. Malawi

bambini africani
Igihugu cya Malawi nacyo kiza mu bihugu bifite ubukene bukabije muri Afurika. Mu mwaka wa 2004, abaturage bo muri iki gihugu bangana na 54% babaga munsi y’umurongo w’ubukene, aho icyagati cy’ayo umuturage yabashaga kurya ku munsi ari idorari 1 ku munsi.
 
Mu 2000, nibwo imiryango ifasha imbabare ku isiyahagaritse inkunga yageneraga abaturage bo muri iki gihugu kubera ikibazo cya ruswa cyakivugwagamo. Ubukungu bwacyo bugizwe n’ibikomoka ku buhinzi bufata 34%, kikaba nta bushobozi gifite bwo gutumiza ibintu hanze yacyo kuko n’ibikorerwayo bidahaza abaturage bacyo.
 
Umusaruro mbumbe w’iki gihugu ungana na 893.84 by’idorali ry’Amerika ku mwaka.

  1. Niger

Amashuri muri Niger
Amashuri muri Niger

Iki gihugu nacyo kiza ku mwanya wa 7 kuri uru rutonde. Ubukungu bwacyo bugerwa ku mashyi buterwa ahanini no kuba hafi 80% by’ubutaka bwacyo bugizwe n’ubutayu bwa Sahara.
Usibye ikibazo cy’ubutayu muri iki gihugu, kinavugwamo ikibazo cy’umutekano mucye nawo wangije byinshi guhera mu 2000. Umusaruro mbumbe wacyo ungana n’Amadorali y’amerika 853.43.

  1. Repubulika ya Centrafrique

Umutekano mucye muri iki gihugu ni kimwe mu bihungabanya ubukungu
Umutekano mucye muri iki gihugu ni kimwe mu bihungabanya ubukungu

Iki gihugu nacyo kiza ku mwanya wa 6 kuri uru rutonde aho ubukungu bwacyo bwibanda ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yibanze kuri zahabu, Uranium n’andi.
Mu myaka yashize iki gihugu cyaje mu myanya y’imbree muri Afurika mu bijyanye n’ubucukuzi nyuma biza kuzamba kubera intambara z’urudaca zabiciye bigacika guhera mu myaka yashize.Umusaruro mbumbe w’iki gihugu ungana n’Amadorali y’Amerika 827.93.
5. Erithree
eritrea-poverty
Leta ya Erithree nayo ni imwe muri leta zibana n’ubukene bukabije ku mugabane w’Afurika.Nubwo iki gihugu cyegereye inyanja, cyahuye n’amateka adasanzwe guhera mu gihe cy’ubukoloni ao mateka akaba yaranze gusibangana na nubu. Iki gihugu kigizwe n’igice kinini cy’ubutayu, n’agace kegereye inyanja kikagasangira n’igihugu cy’u Butaliyani kikaba ari na kimwe mu bihugu 2 byayikolonije. Iki gihugu gifite umusaruro mbumbe ungana n’Amadorali 792.13.
4.Liberia
Liberia, Armenviertel von Monrovia
Iki nacyo ni kimwe mu bihugu byakolonijwe n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.
Iki gihugu cyashinzwe na bamwe mu bacakara b’Abakoloni b’Amerika, bituma n’amatwara yabo mu bijyanye n’imiyoborere n’imikorere biba nk’inya Amerika. Aho Abanyamerika n’Abanyaburayi bashiriye muri iki gihugu, hakurikiyeho intambara y’Abasivile yangije byinshi ndetse ihitana abatari bacye.
Agahenge k’amahoro kabonetse mu mwaka wa 2003, muri 2005 nibwo habayeho amatora anyuze mu mucyo. Kugeza ubu iki gihugu kiracyahura n’ingaruka z’intambara y’Abasivile aho abasaga 85% babeshejweho n’amadorali y’Amerika adashyitse 1% ku munsi. Umusaruro mbumbe w’iki gihugu ungana na 716.04

  1. Burundi

bujumbura-burundi-poverty
Igihugu cy’u Burundi ni kimwe mu bihugu biza mu myanya ya mbere yibasiwe n’ingaruka z’intambara y’Abasivile ahanini ishingiye ku moko kuva mu myaka yashize binatuma iza ku mwanya wa 3 kuri uru rutonde.
Iki gihugu gifite ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi ariko usanga nabwo butabasha gutumiza hanze ibintu bihagije.
Abaturage babarirwa hejuru ya 80% babana n’ubukene ahanini bitewe n’ikibazo cy’umuyekano wacyo utashikama mu gihe abana basaga 57% muri iki gihugu babana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Umusaruro mbumbe w’iki gihugu ungana n’Amadorali 648.58

  1. Zimbabwe

zimbabwe-poverty
Iki gihugu nacyo kiza ku mwanya wa 2 kuri uru rutonde rw’ibihugu byakolonijwe n’ubukene haba muri Afurika ndetse kiza no mu bihugu bya mbere ku isi bifite ubukene bukabije.
Uretse kuba iki gihugu gifite ubukene bukabije, n’uburambe bw’abaturage bacyo nabwo bubarirwa ku mashyi kuko abagabo bagenerwa byibuze imyaka 37 n’imyaka 34 ku bagore.
Abasaga 20% muri iki gihugu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye bituma ubukungu muri kiriya gihugu bikomeza kuzamba.
Umusaruro mbumbe wacyo ungana n’Amadorali y’Amerika 589.46

  1. RDC

Intambara zo muri Kongo, kimwe mu bituma ubukene bwiyongera
Intambara zo muri Kongo, kimwe mu bituma ubukene bwiyongera

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite ubukene bukabije muri Afurika ndetse kikaza no mu myanya y’imbe ku isi.
Iki gihugu kitwaga Zaire kugeza mu 1997. Ubukungu bw’iki gihugu bwaje kumanuka hasi cyane guhera mu mwaka wa 2010, aho kugeza ubu kiza ku mwanya wa mberd ku mugabane.
Ubu bukungu bwazambijwe n’ikibazo cy’intambara z’urudaca muri iki gihugu aho ahanini abahanganye babaga bapfa amabuye y’agaciro arimo aho abasaga Miliyoni 5 biganjemo Abasivile bahitanywe n’izi ntambara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gihugu kiza kuri uyu mwanya mu gihe kiza no mu myanya ya mbere ku mugabane mu bihugu binini ndetse n’umubare munini w’abaturage basaga miliyoni 71. Umusaruro mbumbe wacyo ungana n’Amadorali 394.25
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *