giza_pyramid.jpg

Urutonde rw’ibyanya buri muntu utuye Isi yifuza gusura kubera ubwiza byihariye(Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Mu buzima umuntu agira intego, ahanini abakunda gutsinda ni abahorana intego yo guhora iteka bari imbere. Ubukerarugendo ni imwe mu nkingi mwikorezi zigize ubukungu bw’ibihugu by’Isi. Tugiye kurebera hamwe ibice nyaburanga bikunzwe cyane ku Isi (The 7 Wonders of the World ). Ni urutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes rushingiye ku kuntu ibi bice bisurwa n’abamukerarugendo buri mwaka.

7. Pyramid ya Giza (Misiri)

giza_pyramid.jpg

Pyramid ya Giza ni inyumako nini za kera zo mu Misiri. Izi nyubako zifatwa nka zimwe mu nyubako zimaze igihe kirekire kurusha izindi ku Isi. Izi nyubako ziri mu murwa rwagati wa Misiri Cairo. Zubakwa bivuga ko zari imva z’abami ba Misiri (Pharaohs). Izi nyubako kandi zinafatwa nk’izimaze imyaka myinshi mu rutonde rw’ibyiza nyaburanga by’isi.

6. The Great Wall of China (China)

great_wall.jpg

The Great Wall Of China ni urukuta rwakataraboneka ruri mu gihugu cy’uBushinwa.Ni urukuta rwubakiwe kurinda ubwami bw’aba Ming( Abashinwa ) mu myaka yohambere. Uru rukuta rwubakishijwe ibumba b’amatafari akomeye , bivugwa ko rwubatswe bwa mbere mu kinyejana cya 7 Mbere yivuka rya Yezu, nyuma rukomeza kuvugururwa kugeza uyu munsi rugihagaze .

5. Chichén Itzá( Mexico)
chichen-itza.jpg

Chichen Itza ni inyubako y’urusengero rwakera rwo muri Mexico.Iyi nyubako yubatswe mu mwaka wa 600 nyuma y’ivuka rya Yezu. Abayisura Bayita : El Casitillo cyangwa Temple of Kukulcan. Uru ni urusengero rwacukuwe mu rutare hakorwamo ishusho yifashishwa n’abasengera kuri urwo rusengero. Kugeza uyu munsi ntihakiri urusengero gusa kuko ibihumbi by’abantu bavuye imihanda yose y’Isi bateranira kuri uru rusengero buri mwaka bataje gusenga ahubwo baje kureba ibyo byiza nyaburanga.

4. Christ the Redeemer ( Brazil )

yezu.jpg

Kristu Umucunguzi( Christ the Redeemer) ni ikibumbano (Statue) cya Yezu kiri mu musozi wa Deco mu mugi wa Rio De Janeiro Ho muri Brazil. Ni ikubumbano kinini cyane cyashushanyijwe n’umunyabugeni w’Umufaransa Paul Landowski. Imirimo yo kucyubaka yayobowe n’umwubatsi kabuhariwe w’umunya Brazil Heitor da Silva Costa afatanije n’umufaransa Albert Caquot. Iki kibumbano cyubatswe mu mwaka 1931.

3. Petra (Jordan)

petra-jordanie.jpg

Petra ni inyubako zishaje zo mu gihugu cya Jordaniya, bivugwa ko zubatswe mu mwaka wa 300 Mbere y’ivuka rya Yezu. Izi nyubako ngo zari mu bwami bwa Nabatean bwayoborwaga n’umwami Al Siq. Izi nyubako zigizwe n’urusengero rufite uburebure bwa metero 45 z’umujyejuru n’ububiko bw’umwami Al Khazneh .

2. The Taj Mahal (India)

taj_mahal.jpg

Taj Mahal ni inyubako yakataraboneka iherereye mu Buhinde, iyi nyuabako yubatswe mu mwaka 1632, yubakishwa n’umwami w’abami wayoboraga Mughal ,Shah Jahan. Ni inyubako yubatswe ku nkombe y’uruzi rwa Yamuna mu mugi wa Agra.
Amateka avuga ko iyi nyubako umwami Jahan yayubakiye umugore we yakundaga cyane Mumtaz Mahal. Iyi nyubako ni nayo Umwami Shah Jahan ashinguwemo.

1. The Colosseum (Italy)

colosseum.jpg

Coliseum ni inyubako nini yubatse mu gihe cy’ubwami bw’Abaromani. Irindi zina bayita , ni Flavian Amphitheatre, Umwami Flavian wubakishije iyi nyubako nk’inzu y’imyidagaduro yayoboye Roma kuva mu mwak 69-97. Yubakishijwe umucanga n’amabuye mato bivanze n’bujeni biyiha kuramba cyane no mu yindi myaka izaza. Bivugwa ko iyi nyuko yuzuye neza ishobora kwakira abantu bari hagati ya 50,000 na 80,000 bicaye neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *