Kigali no mu turere 8 habonetse abantu 49 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 4 Nzeri 2020 yatangaje ko abandi bantu 48 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 5795 byafashwe. Aba barimo 29 bapimwe mu masoko ya Kigali, 10 babonetse mu Karere ka Rusizi, 3 babonetse muri Karongi, 2 muri Kayonza, 1 muri Nyamasheke, 1 muri Musanze, 1 muri Nyamagabe n’undi muri […]
Rayon Sports yasabye Ferwafa kwisubira ikemeza ko ari yo izasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, isaba ko yahindura umwanzuro yafashe ku ikipe zizasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika. Ibi bikubiye mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye komite nyobozi ya Ferwafa. Rayon Sports yasabye Ferwafa kwisubira, mu gihe tariki 31 Nyakanga 2020 Inama ya Komite Nyobozi ya […]
Amafoto yafatiwe mu myigaragambyo kuri Ambasade y’u Rwanda muri RDC

Mu gitondo cy’uyu wa 4 Nzeri 2020, bamwe mu Bakongomani bakoreye imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri Kinshasa, basana ko Ambasaderi Vincent Karega yirukanwa kuri ubwo butaka. Ni nyuma y’umwuka mubi wazamutse tariki ya 24 Kanama 2020, ubwo Ambasaderi Karega yanyomozaga umunyamateka Benjamin Babunga wavugaga ko ingabo z’u Rwanda ku itariki nk’iyo mu 1998, […]
Messi n’ikiniga yasobanuye impamvu azakomeza gukinira FC Barcelona
Lionel Messi yatangaje ko azakinira FC Barcelona mu mwaka utaha w’imikino, akuraho urujijo ku bihuha byari bimaze iminsi bivuga ku hazaza he. Messi yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuguma muri FC Barcelona, nyuma yo gusanga atari ngombwa ko akiranurwa na yo n’inkiko nyuma yo kumwangira kugenda. Birajyana kandi n’uko iyi kipe ari yo yakiniye ubuzima […]
Gatsibo: DASSO yemeye kurera uruhinja rw’iminsi ine rwatowe mu gishanga

Uwihagurukiye Sylvia ukorera urwego rwa DASSO mu murenge wa Kabarore w’Akarere ka Gatsibo tariki ya 20 Kamena 2020 yemeye kurera uruhinja rw’iminsi ine y’amavuko, rwari rwatoraguwe mu gishanga kiri ahitwa mu Kaje mu Kagari ka Kabeza. Ubu ngubu uru ruhinja rwahawe izina rya Ishimwe Ganza Silva rufite amezi arenga abiri y’amavuko nk’uko DASSO Uwihagurukiye Sylvia […]
Bidasubirwaho Lionel Messi yemeje ko atakivuye muri FC Barcelona
Lionel Messi yisubiyeho ku cyemezo cyo kuva muri FC Barcelona yaherukaga gufata, yemera kuzayikinira mu mwaka utaha w’imikino nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru TyC Sports cy’iwabo muri Argentine. TyC Sports ni yo yari yatangaje bwa mbere ko Messi yabwiye FC Barcelona ko atagishaka kongera kuyikinira, gusa mu kanya kashize iki kinyamakuru cyavuze ko uyu mukinnyi azakomeza gukinira […]
Urutonde rw’ibyanya buri muntu utuye Isi yifuza gusura kubera ubwiza byihariye(Amafoto)

Mu buzima umuntu agira intego, ahanini abakunda gutsinda ni abahorana intego yo guhora iteka bari imbere. Ubukerarugendo ni imwe mu nkingi mwikorezi zigize ubukungu bw’ibihugu by’Isi. Tugiye kurebera hamwe ibice nyaburanga bikunzwe cyane ku Isi (The 7 Wonders of the World ). Ni urutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes rushingiye ku kuntu ibi bice bisurwa n’abamukerarugendo buri […]
Umugore wigeze kudobya umukino wa nyuma wa UEFA Champions league ari mu Rwanda
Umurusiyakazi Kinsey Wolanski wamamajwe no kudobya umukino wa nyuma wa UEFA Champions league mu mwaka ushize, amaze iminsi hano mu Rwanda aho yaje mu biruhuko. Uyu mugore usanzwe azwi mu gukina amafilimi no kumurika imideli, yavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mbere yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi. Ubwo muri Kamena umwaka ushize Tottenham yakinaga […]
Namibia: Imbwa zigiye kwifashishwa mugusuzuma Covid-19
Kaminuza ya Namibia ibinyujije mu ishuri ryayo ryigisha ubuvuzi bw’amatungo yatangiye gutoza imbwa zizajya zihunahuna zikamenya umurwayi wa Covid-19. Intego ni ukohereza izo mbwa ku bibuga by’indege no ku mipaka nk’uko ikinyamakuru The Namibian kivuga . Umuhanga , akaba n’umwarimu muri iyi Kaminuza ya Namibia , Conrad Brain avuga ko ubu buryo bwo kwifshisha imbwa […]
Kinshasa: Umutekano wakajijwe imbere ya Ambasade y’u Rwanda
Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu, yashyize abapolisi benshi imbere ya Ambasade y’u Rwanda iri i Kinshasa kugira ngo baburizemo imyigaragambyo y’abakomeje gusaba ko Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi yirukanwa ku mirimo ye. 7Sur7.cd dukesha iyi nkuru yavuze ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu imbere […]
Umuryango NYCFPA urasaba u Rwanda kurekura Rusesabagina
Umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, NYCFPA (New York Center for Foreign Policy Affairs) urasaba ko u Rwanda rwarekura Paul Rusesabagina ruherutse guta muri yombi rufatanyije n’amahanga. Uyu muryango ukurikirana politiki ya USA mu mahanga,uvuga ko uri gukurikirana ifungwa rya Paul Rusesabagina wari wagiriye uruzinduko i Dubai muri Leta y’Ubumwe bw’Abarabu (UAE), akaba […]
Mu manza ziregwamo Dr. Habumuremyi hiyongereyeho urwa Kiliziya Gatolika
Tariki 3 Nzeri nibwo hakomeje iburanishwa ry’ urubanza Arikidiyosezi ya Kigali iregamo iyahoze ari Kaminuza ya Christian University of Rwanda, ihagarariwe Dr. Habumuremyi Pierre Damien, niurubanza rwakomeje ababuranyi bose badahari. Impande zombi zari zihagarariwe n’ababunganira mu mategeko Ni urubanza rw’ikirego cyihutirwa, gisaba gufatira imitungo yimukanwa ya Christian University of Rwanda kugira ngo igihe Arikidiyosezi Gatolika […]
Ansu Fati yaciye agahigo kari kamaze imyaka 84
Rutahizamu ukiri muto Ansu Fati ukinira ikipe ya FC Barcelona, yaciye agahigo kari kamaze imyaka 84 ko kuba umukinnyi wa kabiri ukiri muto kurusha abandi ukiniye ikipe y’Igihugu ya Espagne, La Fulia Roja. Uyu mwana ukomoka muri GuinĂ©e-Bissau hano ku mugabane wa Afurika, ni umwe mu bigaragaje cyane muri FC Barcelona n’ubwo we na bagenzi […]
Bruce Melodie yatunguwe no kumva Ambasaderi Nduhungirehe azi indirimbo ze
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yatunguwe no kumva Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi, Nduhungirehe Olivier azi indirimbo ze. Mu kiganiro umunyamakuru uzwi ku izina rya Yago yahurijemo uyu muhanzi n’uyu munyapolitiki, yabajije buri wese niba azi undi. Ambasaderi Nduhungirehe yasobanuye Bruce Melodie ko ari umuntu w’icyamamare, ukora cyane, mu kuvuga […]
Akanyamuneza ku muryango wa Gentil Misigaro na Rhoda wibarutse imfura

Umuryango w’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Gentil Byishimo Mutabazi Misigaro (Gentil Misigaro) n’umugore we, Rhoda Mugiraneza wungutse imfura. Byatangajwe na Rhoda abicishije ku rubuga rwa Instagram mu gitondo cy’uyu wa 4 Nzeri 2020. Ati: “Shimwa Mana wowe waduhaye impano nziza ku Isi.” Uyu mwana wahawe izina rya Abraham Misigaro, umubyeyi we yamuhaye ikaze, mu byishimo byinshi […]