ehfxm2ewaakinfg.jpg

Amafoto yafatiwe mu myigaragambyo kuri Ambasade y’u Rwanda muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cy’uyu wa 4 Nzeri 2020, bamwe mu Bakongomani bakoreye imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri Kinshasa, basana ko Ambasaderi Vincent Karega yirukanwa kuri ubwo butaka.

Ni nyuma y’umwuka mubi wazamutse tariki ya 24 Kanama 2020, ubwo Ambasaderi Karega yanyomozaga umunyamateka Benjamin Babunga wavugaga ko ingabo z’u Rwanda ku itariki nk’iyo mu 1998, zishe abaturage 1100 b’i Kasika ho muri Teritwari ya Mwenga.

Abakongomani ntibishimiye ubu butumwa bwa Ambasaderi Karega. Guhera ubwo batangiye gusaba ko yirukanwa ku butaka bwabo. Abo barimo umuryango wa LUCHA n’abanyapolitiki nka Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC.

Ni uko umwuka wakomeje gututumba, bigera aho bategura imyigaragambyo imbere y’iyi Ambasade. Abayiri inyuma ni abayoboke ba LUCHA ndetse n’abandi baturage n’abanyapolitiki babashyigikiye.

N’ubwo aba Bakongomani bakoze iyi myigaragambyo bashaka kwirukana Ambasaderi Karega, Polisi y’Igihugu cya RDC yagerageje kubasubiza inyuma, intego bari bafite ntibayigeraho.

ehfxm2ewaakinfg.jpg

ehfxo_mwaaqjfav.jpg

eheco_qwkaal4bi.jpg

eheco_uxcaegpdp.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *