Lionel Messi yatangaje ko azakinira FC Barcelona mu mwaka utaha w’imikino, akuraho urujijo ku bihuha byari bimaze iminsi bivuga ku hazaza he.
Messi yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuguma muri FC Barcelona, nyuma yo gusanga atari ngombwa ko akiranurwa na yo n’inkiko nyuma yo kumwangira kugenda. Birajyana kandi n’uko iyi kipe ari yo yakiniye ubuzima bwe bwose, bityo akaba atifuza gutandukana na yo nabi.
Aganira na Goal.com yagize ati: “Natekereje kandi mfite ikizere cy’uko mfite uburenganzira bwo kugenda, Perezida buri gihe yavugaga ko umwaka nurangira nzafata icyemezo cyo kuhaguma cyangwa nkagenda. Ubu bagendeye ku kuba ntarabitangaje mbere y’itariki ya 10 Kamena kuko zageze turi muri shampiyona mu gihe cy’iki cyorezo gikomeye cyari cyarahagaritse imikino.”
Messi yashimangiye ko kwirinda intonganya zishingiye ku mategeko ari byo byatumye afata icyemezo cyo kutagenda.
Ati: “Iyi ni yo mpamvu ngiye gukomeza gukinira ikipe. Ubu ngiye gukomeza gukinira ikipe kubera ko uburyo bwonyine bushoboka bwo kugira ngo ngende ari ukwishyura miliyoni 700 z’ama-Euro ya clause yanjye kandi ibi ntabwo byashoboka. Hari ubundi buryo bwo kujya mu rubanza bwashobokaga, ariko sinshobora kujya mu rubanza na Barça kubera ko ari ikipe nkunda, yampaye buri kimwe kuva nayigeramo.”
Yunzemo ati: “Ni ikipe y’ubuzima bwanjye, nubakiyemo ubuzima bwanjye. Barça yampaye buri kimwe nanjye nyiha buri kimwe. Ndabizi ko ntigeze gutekereza kujyana Barça mu nkiko.”
Mu cyumweru gishize ni bwo yari yasabye FC Barcelona ko batandukana, gusa iyo kipe imwangira kugira aho ajya keretse yishyuwe akayabo ka miliyoni 700 z’ama-Euro. Ni amafaranga yaje guhabwa umugisha na shampiyona ya Espagne, La liga.
Kuri uyu wa Gatanu Se wa Lionel Messi, Jorge Messi umuhagarariye mu mategeko, yandikiye La liga ayimenyesha ko umuhungu we yangiwe kugenda mu buryo butemewe n’amategeko, ngo kuko ingingo imubuza kugenda ku buntu itarangiye.
Lionel Messi yifuzwaga n’amakipe hafi ya yose akomeye ku Isi arangajwe imbere na Manchester City yo mu Bwongereza.


