Umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, NYCFPA (New York Center for Foreign Policy Affairs) urasaba ko u Rwanda rwarekura Paul Rusesabagina ruherutse guta muri yombi rufatanyije n’amahanga.
Uyu muryango ukurikirana politiki ya USA mu mahanga,uvuga ko uri gukurikirana ifungwa rya Paul Rusesabagina wari wagiriye uruzinduko i Dubai muri Leta y’Ubumwe bw’Abarabu (UAE), akaba yaragejejwe mu Rwanda nk’uko Guverinoma yabitangaje tariki ya 31 Kanama 2020.
Uyu muryango uvuga ko amakuru arambuye ku itabwa muri yombi rya Rusesabagina atigeze atangazwa ndetse ngo: “Benshi mu muryango mpuzamahanga ntibarumva neza ibyaha akurikiranweho ndetse n’igihe yaba yaratawe muri yombi.”
NYCFPA ikomeza ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko Rusesabagina yafashwe ku bufatanye n’amahanga, gusa ngo nta rwego mpuzamahanga ruramenyekana ko rwagize uruhare “mu ishimuta no kuvana umunyamahanga muri UAE.”
Uyu muryango ushimira ibikorwa bya Paul Rusesabagina byo kunenga/kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi ngo yanahawe ibihembo byo kuba impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu harimo umudari yambitswe na George W. Bush wari Perezida wa USA, mu 2005.
NYCFPA ivuga ko kandi ikirenzeho, Paul Rusesabagina atuye byemewe n’amategeko muri USA, mu mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas, akaba ari n’umwenegihugu w’u Bubiligi.
Kuri ibi birego, uyu muryango wakomeje uti: “N’ubwo NYCFPA izi ko Guverinoma y’u Rwanda n’ubutabera bwayo bufite ubusugire, ntabwo twizeye ko ibyaha Rusesabagina akurikiranweho bifite ishingiro.”
Ni aha uyu muryango washingiye usaba Guverinoma y’u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina, ikamushyikiriza Umuryango w’Abibumbye. Uti: “Turasaba Guverinoma y’u Rwanda kurekura Bwana Rusesabagina, ikamushyikiriza UN. Turasaba kandi Ingoro Yera (White House) gusaba ko uwatwaye umudari wo kwishyira ukizana (Rusesabagina) arekurwa.”
Usaba kandi Guverinoma y’u Rwanda kugaragaza ibimenyetso byose, cyangwa ikemera ko yabibuze.
UNCFPA ni umuryango ufite icyicaro New York. Wihaye intego yo gukora ubusesenguzi bwimbitse n’ubushakashatsi kuri gahunda za USA mu bihugu bitandukanye ku Isi (u Bushinwa, u Burusiya, Koreya ya Ruguru, Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati, Amerika y’Abalatini n’Afurika) ndetse n’ingaruka zazo.
Ibyo Paul Rusesabagina azwiho n’ibyo avugwaho
Tariki ya 31 Kanama 2020 ni bwo Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha rwerekanye Paul Rusesabagina, rutangaza ko yafashwe ku bufatanye n’amahanga. Rwatangaje ko akurikiranweho ibyaha birimo: iterabwoba, gushimuta, ubwicanyi no gutwika.
Paul Rusesabagina azwi nka Perezida w’ihuriro mpuzamashyaka rya MRCD Ubwiyunge rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, rifite umutwe witwaje intwaro wa FLN wigambye guteza umutekano muke mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe mu 2018.
Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara yari umuvugizi wa FLN. Nyuma yo gufatwa muri Mata 2019, yemeye ibyaha byose yaregwaga uko ari 17 ndetse yanahamije ko Paul Rusesabagina ari we muyobozi wabo.
Gusa Paul Rusesabagina mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The East African muri kasho afungiwemo, i Remera mu karere ka Gasabo, yatangaje ko yahawe amahirwe yo kwihitiramo abamwunganira mu mategeko bazagaragaza uburyo ari umwere. N’ubwo atarajya mu rukiko, ibi bigaragaza ko atazemera ibyaha byose aregwa, bitandukanye na Major Sankara.
Igihugu yafatiwemo cyo ntikirajya ahagaragara cyane ko nk’abo mu muryango wa Rusesabagina barimo Trésor batangaje ko tariki ya 27 Kanama 2020 yari mu rugendo yerekeza i Dubai, ngo ni nacyo gihe baheruka kuvugana gusa CNN yabajije ubuyobozi muri UAE kugira ngo imenye niba ari ho yafatiwe, burabihakana.
CNN yabajije mu Bubiligi nk’aho afite ubwenegihugu, nabo batangaza ko ntacyo babiziho. Faustin Twagiramungu bakoranye politiki we ngo yamenye ko mugenzi we yari afite urugendo muri Afurika.

8 Responses
Umuryango NYCFPA urasaba u Rwanda kurekura Rusesabagina
Jye mbona ababantu barushyanya cyane rwose nonese arintwari barorere ubutabera ikyindi ngo numwene gihugu wa merika :yego,urwanda rwo?ati numwenegihugu wububirigi:yego:urwanda rwo?so icyo yaba cyosi numunyarwanda kuko amaraso na manyarwanda.ngontacyo yakoze? kiriho kuko ubutabera ntibwadutse gufata umuntu, wariguhisakaramentu abanyarwanda basangiye amaraso atarabanyamerika turorere none mweho mwoduha icyemezo kwatacyo yakoze?ubwubahane nibwiza kuruta kuruta kubona kurihejyuru mwakoze.

Ariko aba bantu baratangaje ngo arekurwe se abo yahekuye we n’imitwe bakorana bazahabwe ubutabera gute? Kuba R.Paul atuye muri USA bimuhesha kudakurikiranwa n’ubutabera bw’igihugu yahekuye? Hashingiwe kuyahe mategeko? Abanyamakuru namwe mujye musesengura ntimukajye mwandika nkabakora reportage? None se niba bataramenye iby’uko yafashwe n’ibyo aregwa ko bazabisubizwa ar’uko yaburanishijwe bahangayikishijwe n’iki basabye ahubwo urubanza rwe rukihutishwa kandi bakaza kumuburanira bo bumva ko arengana ar’intwari?

Muri mbwagusa ntamakuru mazima mutangaza