Mu manza ziregwamo Dr. Habumuremyi hiyongereyeho urwa Kiliziya Gatolika

Sangiza iyi nkuru

Tariki 3 Nzeri nibwo hakomeje iburanishwa ry’ urubanza Arikidiyosezi ya Kigali iregamo iyahoze ari Kaminuza ya Christian University of Rwanda, ihagarariwe Dr. Habumuremyi Pierre Damien, niurubanza rwakomeje ababuranyi bose badahari. Impande zombi zari zihagarariwe n’ababunganira mu mategeko

Ni urubanza rw’ikirego cyihutirwa, gisaba gufatira imitungo yimukanwa ya Christian University of Rwanda kugira ngo igihe Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali yaba imaze gutsinda urubanza rw’iremezo burundu, izabone aho ivana ubwishyu.

Iki kirego gishingiye ku kindi kirego remezo, aho Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali isaba gusubizwa inyubako yayo Christian University of Rwanda yakoreragamo, ikishyurwa umwenda ungana na miliyoni 327 608 563 Frw ukomoka ku bukode bw’izo nyubako iyi Arikidiyosezi yakodesheje Christian University of Rwanda n’izindi ndishyi iregera.

Ikirego cyihutirwa gitangwa hagamijwe kugira ikiramirwa, kikaba kigomba kuba gifitanye isano n’urubanza rukiri mu mizi, kandi mu gihe ruciwe, rukaba rutagira icyo rubangamira rwa rundi rukiri mu mizi.

Imiterere y’ikibazo ni uko Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali yareze Christian University of Rwanda kuyiberamo umwenda ungana na miliyoni 327 608 563 Frw y’ubukode iyo kaminuza yakoreragamo.

Ni ikibazo cyatangiye mu 2014, ubwo Christian University of Rwanda yakodeshaga mu gihe cy’imyaka itanu (kuva ku wa 1 Nyakanga 2014 kugera ku wa 30 Kamena 2019) inyubako za Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali, mu rwego rwo kuzikoresha nk’amashuri.

Nta ruhande na rumwe rweruye ngo ruvuge neza icyo ayo masezerano avuguruye yavugaga, gusa Me. Ndengeyingoma Yvonne uhagarariye Arikidiyosezi ya Kigali yavuze ko bagerageje kumvikana na Pierre Damien Habumuremyi, ariko amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi ntiyubahirizwe n’uruhande rwa kaminuza.Yagize ati “Nta ko batagize ngo bumvikane na we ariko yarinaniwe.”

Ku Ruhande rwa Dr. Habumuremyi wari uhagarariwe n’umwunganira mu mategeko Me Bayisabe Erneste yasabye ko uru rubanza rwateshwa agaciro kuko umuburanyi yaretse ikirego.

Uruhande rwa Kiliziya Gatolika umwunganizi wayo, Me Ngendeyingoma Yvonne, yavuze ko ikirego gifite agaciro kuko “umucamanza atakwakira ikirego gitanzwe mu buryo budakurikije amategeko.”

Uru rubanza ruzasomwa kuwa 20 Nzeri 2020 ku isaha ya saa Munani z’amanwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *