Umurusiyakazi Kinsey Wolanski wamamajwe no kudobya umukino wa nyuma wa UEFA Champions league mu mwaka ushize, amaze iminsi hano mu Rwanda aho yaje mu biruhuko.
Uyu mugore usanzwe azwi mu gukina amafilimi no kumurika imideli, yavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mbere yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi.
Ubwo muri Kamena umwaka ushize Tottenham yakinaga na Liverpool mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions league wari wabereye kuri Stade ya Wanda Metropolitano i Madrid, Kolanski yinjiye mu kibuga yambaye ubusa, biba ngombwa ko umukino uhagarara akanya gato.
Kuva icyo gihe yahise aba icyamamare, cyane ku rubuga rwa Instagram afiteho abarenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 600 bamukurikira.
Wolanski yemeje ko ari mu Rwanda binyuze mu mashusho n’amafoto yasangije abamukurikira kuri Instagram, ari muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu karere ka Musanze.
Uyu mugore yavuze ko yishimiye kubona Ingagi, ngo kuko kuzamuka imisozi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga byahoze ari inzozi ze.
Ati: “Ni inzozi nari maranye igihe kirekire. Kugenda ibirometero nza muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iri ku mupaka w’u Rwanda, Uganda na Congo nkirebera ingagi nziza.”
Uyu mugore yunzemo ko mu myaka itanu ishize ingagi zagirirwaga nabi cyane, gusa uburyo zitaweho bikaba byaratumye zororoka.

8 Responses
Umugore wigeze kudobya umukino wa nyuma wa UEFA Champions league ari mu Rwanda
ara
re
nze
3

Ubuse izo foto yakwije zirihe?Ariko mwagiye mworohereza ababakurikira kubinyamakuru byanyu ko ariko kazi mushinzwe? Ubu njye kuzishaka kandi mwazivuzeho. Ubuse ni iki mwakoze kerekana ko ari mu Rwanda? Muri makeya MURABESHYA NTARI MU RWANDA

Ubundi se kudobya ibintu nibyo bimugira ingirakamaro bikanatuma duhurura ?
Turi mu isi yamamaza ibitagira umumaro !
Ibi rwose ntacyo byari bitumariye!

Ndabona mwatubeshye pe none ko nta foto nimwe yerekanako Ari muri pariki yibirunga?, Izo ngagi x yifotoranije nazo zirihe? Facts zirakenewe.