Umunyamakuru w’imikino wo mu gihugu cya Ghana yateruwe n’abafana b’ikipe ya Asante Kotoko bamujugunya hanze ya Stade, nyuma yo kuvuga ko Penaliti yari ihawe iriya kipe mu mukino yari yahuriyemo na Karela United atari yo.
Byabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo Asante Kotoko yari yakiriye Karela United kuri Stade ya Len Clay, mu mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona ya Ghana.
Amakipe yombi yageze ku munota wa 71 w’umukino anganya igitego 1-1, nyuma y’uko Emmanuel Gyamfi yari yafunguriye amazamu Asante Kotoko, gusa rutahizamu Richard Berko akaza kwishyurira Karela United.
Umukino ugeze ku munota wa 71, umusifuzi Jacob Aduntera yahaye Asante Kotoko Penaliti, nyuma y’uko byasaga n’aho Richard Baidoo usanzwe ari umuzamu wa Karela United yakoreye ikosa kuri Evans Adomako.
Ni Penaliti itaravuzweho rumwe bijyanye n’uko amashusho ya Televiziyo yerekana ko umunyezamu yari yabanje gutera umupira mbere yo gukora kuri uriya mukinnyi.
Cyakora cyo Penaliti yaje giterwa n’umunya-BrĂ©sil Fabio Gama arayinjiza, bihesha Asante Kotoko y’umutoza Mariano Baretto kongera kuyobora umukino.
Umwe mu banyamakuru bogezaga uriya mukino yanze kujya ku ruhande rw’ikipe ya Asante Kotoko, avuga ko umusifuzi yakoze ikosa ryo gutanga Penaliti itari yo, mu gihe amashusho agaragaza ko umunyezamu yari yabanje gutera umupira.
Ni amagambo atarakiriwe neza n’abafana ba Asante Kotoko, bahitamo kumuterurana n’ibikoresho bye bamujugunya hanze ya Stade.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abafana babiri ba Asante Kotoko bateruye umunyamakuru bamujyana hanze, nyuma yo kuvuga ko nta penaliti yagombaga gutangwa.
Si ubwa mbere abafana bo muri Ghana bumvikanaho gukora urugomo mu gihe cy’umukino, kuko inshuro nyinshi abasifuzi bo muri kiriya gihugu bakubitwa n’abafana.
Gutsinda uriya mukino byasize Asante Kotoko ifashe umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Ghana, mbere yo guhura na Hearts of Oak ya mbere banganya amanota 56, mu mukino uzabera i Accra ku Cyumweru.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


