US Monastir ntiyanyuzwe n’imisifurire mu mukino yatsinzwemo na APR FC

Sangiza iyi nkuru

Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Huye, ikipe ya APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0, Monastir ntiyanyurwa n’imisifurire

Ku munota wa 18 gusa, Omborenga Fitina yateye umupira watewe n’umutwe na Nshuti Innocent, maze Mugunga Yves nawe ahita awohereza mu izamu n’umutwe, kiba igitego cya mbere cya APR FC.

Ku munota wa 28 w’umukino, Ruboneka Jean Boaco yagerageje gushaka igitego cya kabiri aho yateye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu ahita awushyira hanze uvamo koruneri, bayiteye Mugunga Yves atera mu izamu ariko umunyezamu arawufata.

Ikipe ya US Monastir yaje kubona uburyo bukomeye bwo kuba yatsinda igitego ku munota wa 35 ku mupira wavuye muri Koruneri, rutahizamu wayo awuteye n’umutwe unyura hejuru yizamu gato, igice cya mbere kirangira igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 49, ikipe ya US Monastir yongeye kubona andi mahirwe imbere y’izamu ariko rutahizamu Mohamed Saghraoui awuteye uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 56 APR FC yongeye guhusha ubundi buryo bw’igitego, ku mupira wahinduwe n’imoso na Niyibizi Ramadhan, Mugunga Yves awuteye n’umutwe umunyezamu Bechir Ben Saidi awushyira hanze.

Ku munota wa 64 umutoza Adil wa APR FC yakoze impinduka akuramo Niyibizi Ramadhan amusimbuza Kwitonda Alain Bacca, nyuma gato ku munota wa 72 Rwabuhihi Aimé Placide asimbura Rwabuhihi Innocent.

Ku munota wa 78 w’umukino ikipe ya US Monastri yaje gutsinda igitego cyo kwishyura ariko umusifuzi wo ku ruhande witwa Kakunze Hervé avuga ko habayeho kurarira, bitanavuzweho rumwe kuko Monastir yo yemezaga ko nta kurarira kwabayeho.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. US Monastir ntiyanyuzwe n’imisifurire mu mukino yatsinzwemo na APR FC
    Nonese usibye ubufana igitego Monastir yinjije kikangwa hari utakibonye! Gusa ngirango nk’abasportifs baziko umwanzuro w’umusifuzi ari ndakuka nubwo bitababuza kubabara. Ngo yari Hors jeu harya? Nonese nubwo nta formation ya arbitrage nafashe ariko kuba ndeba umupira w’amaguru binyemerera kwemezako kiriya cyari igitego kuko uwagitsinze yacomotse ahantu hemewe kandi n’uwari muri hors jeu nta kubangama na guke yigeze agira .

  2. US Monastir ntiyanyuzwe n’imisifurire mu mukino yatsinzwemo na APR FC
    Nonese usibye ubufana igitego Monastir yinjije kikangwa hari utakibonye! Gusa ngirango nk’abasportifs baziko umwanzuro w’umusifuzi ari ndakuka nubwo bitababuza kubabara. Ngo yari Hors jeu harya? Nonese nubwo nta formation ya arbitrage nafashe ariko kuba ndeba umupira w’amaguru binyemerera kwemezako kiriya cyari igitego kuko uwagitsinze yacomotse ahantu hemewe kandi n’uwari muri hors jeu nta kubangama na guke yigeze agira .

  3. US Monastir ntiyanyuzwe n’imisifurire mu mukino yatsinzwemo na APR FC
    ubundi se ko utari arbitre , ukaba utara nabyize nta n’amategeko yabyo uzi, uretse fanatisme nkuko ubyivugiye, wemeza ute ko ari igitego kdi ushinzwe kubyemeza yabihakanye ? uwagushyira mu rukiko ufite ingingo washingiraho wemeza ko ari igitego?

  4. US Monastir ntiyanyuzwe n’imisifurire mu mukino yatsinzwemo na APR FC
    ubundi se ko utari arbitre , ukaba utara nabyize nta n’amategeko yabyo uzi, uretse fanatisme nkuko ubyivugiye, wemeza ute ko ari igitego kdi ushinzwe kubyemeza yabihakanye ? uwagushyira mu rukiko ufite ingingo washingiraho wemeza ko ari igitego?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *