Mu birori byiswe Hobe Night Meet & Greet byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abahanzi The Ben, Kevin Kade na Producer Element ntibagaragaye nk’uko byari byitezwe.
Ibi birori byari byateguwe na AfroHub Music ku bufatanye na Afrique Events, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Kwibohora ku itariki ya 4 Nyakanga 2025.
Abari bitabiriye ibirori barenga 800 bagaragaje agahinda n’umujinya, bavuga ko bishyuye amafaranga menshi aho ameza amwe yishyurwaga amadolari 500 ariko abahanzi bari baje kureba ntibaboneka.
Mu itangazo ryasohowe n’abateguye ibi birori, bamaganye kutitwara neza kw’aba bahanzi, bavuga ko bidahesha agaciro abafana kandi bitari mu murongo w’ubunyamwuga. Basabye imbabazi ku byabaye, banizeza ko bagiye gufata ingamba zikomeye.
InyaRwanda ivuga ko Element atigeze atwara imyambaro yifuzaga kwambarira ku rubyiniro, naho Kevin Kade ngo ntiyabonye microfone ubwo yari agiye kuririmba. Ku ruhande rwa The Ben, impamvu nyayo yatumye atitabira ntiramenyekana.
Hari icyizere ko aba bahanzi bashobora kuririmba mu bindi birori biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.


