Abashyigikiye umunyapolitiki Bobi Wine wo muri Uganda, baheruka gukorera imyigaragambyo ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York basaba amahanga kugenzura ingufu z’umurengera zikoreshwa n’ubutegetsi bwa Museveni.
Aba bashyigikiye Bobi Wine mu myambaro n’ingofero bituruka, bari bafite mu ntoki ibyapa biriho amagambo yamagana ubutegetsi bwa Kampala.
Amagambo agira ati: “Ubuzima bw’ab’i Masaka buhabwe agaciro, Museveni akwiye gukorwaho iperereza ku byaha byibasiye ikiremwa muntu…”, ni agaragara ku byapa abigaragambya bari bitwaje bamagana ubutegetsi bwa Uganda bita ubw’igitugu.
Depite Mathias Mpuuga ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu nteko ishinga amategeko uri mu bitabiriye iriya myigaragambyo, yavuze ko bayikomeje bagamije kwereka Isi yose “akarengane, gukandamizwa, n’iterabwoba biri kubera muri Uganda.”
Iyi myigaragambyo yahuriranye n’Inteko Rusange ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye i New York mu cyumweru gishize, ikaba yarabaye nyuma y’umunsi umwe Perezida Museveni agejeje ijambo ku bitabiriye iriya nteko.
Museveni yabwiye inteko ati: “Uganda irongera gushimangira ubushake bwayo bwo gushyira mu bikorwa gahunda ya 2030 igamije iterambere rirambye muri rusange, no kugera ku ntego z’iterambere rirambye.”
Mu gihe Intego z’iterambere rirambye za 2030 (SDGs) zigaragaza icyerekezo cy’iterambere ry’isi yose rishingiye ku mahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu n’uburinganire bushingiye ku burenganzira ku bukungu n’imibereho myiza, abigaragambyaga bashinje ubutegetsi bwa Uganda ihohotera rishingiye kuri Demukarasi n’uburenganzira bwa muntu.
Umuhuzabikorwa wa NUP muri Leta ya California, Joel Semakula, yagize ati: “Turashaka kwereka Isi yose akarengane kari muri Uganda. Isi igomba kumenya ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa muri Uganda n’ubutegetsi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.”
Mu bitabiriye iyi myigaragambyo hanarimo murumuna wa Bobi Wine, Fred Nyanzi Ssentamu uzwi nka Chairman Nyanzi cyo kimwe na Depite Francis Zaake uhagarariye agace ka Mityana mu nteko ya Uganda.


