Leta ya Ukraine yanenze icyemezo cya Mali cyo gucana umubano wa dipolomasi na yo ivuga ko “gihutiyeho kandi kirimo kutareba kure” .
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine mu itangazo ryayo yavuze ko Leta ya Mali itakoze iperereza ndetse ko yananiwe kugaragaza ibimenyetso by’ibivugwa ko Ukraine yagize uruhare mu bitero ku basirikare ba Mali bari barimo kurwana bari kumwe n’abacanshuro b’Abarusiya mu majyaruguru ya Mali.
Abasirikare babarirwa muri za mirongo batangajwe ko bishwe.
Mu cyumweru gishize, umuvugizi w’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine yabwiye ibitangazamakuru byo muri Ukraine ko urwo rwego rw’ubutasi rurimo kugira uruhare mu guhangana rushishikaye n’ibikorwa byo muri Afurika by’itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya.
Uwo muvugizi yongeyeho ko ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine bwakoze “igikorwa cya gisirikare cyageze ku ntego ku Barusiya bakora ibyaha byo mu ntambara” mu majyaruguru ya Mali.
Agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Mali kafashe ayo magambo nko kwemera kutaziguye kwa Ukraine ko yagize uruhare mu bitero ku basirikare ba Mali n’Abarusiya bafatanya na bo mu bya gisirikare, byiciwemo ababarirwa muri za mirongo.


