USA: Imwe mu ntasi zamamaye mu Ntambara y’Ubutita yafunguwe nyuma y’imyaka isaga 20 afunzwe

Sangiza iyi nkuru

Ana Montes, umwe mu ntasi zamamaye mu Ntambara y’Ubutita yafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuye muri gereza nyuma y’imyaka irenga 20 afunzwe .

Uyu mukecuru w’imyaka 65 yamaze hafi imyaka makumyabiri anekera Cuba mu gihe yakoraga nk’umusesenguzi mu Rwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare rwa Amerika (Defence Intelligence Agency) .

Nyuma yo gufatwa kwe mu 2001, abayobozi bavuze ko yahaye Cuba amabanga hafi ya yose ajyanye n’ibikorwa by’ubutasi bya Amerika kuri icyo kirwa.

Umwe mu bayobozi yavuze ko ari umwe muri ba “maneko bangije cyane” bafashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Michelle Van Cleave, wari ukuriye urwego rushinzwe kurwanya ubutasi ku butegetsi bwa Perezida George W Bush, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko mu mwaka wa 2012 ko Montes “yahungabanije ibintu hafi ya byose twari tuzi kuri Cuba n’uburyo twakoraga muri Cuba”.

“Abanya Cuba rero bari bazi neza ibintu byose twari tuzi kuri bo kandi bashobora kubikoresha mu nyungu zabo. Byongeye kandi, yashoboye guhindura ibigereranyo bijyanye na Cuba mu biganiro yagiranye na bagenzi be kandi yaboneyeho umwanya wo gutanga amakuru yabonye ku bindi bihugu by’ibihangange. ”

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Montes yashinjwaga gutanga umwirondoro w’intasi enye zo muri Amerika n’inyanja y’amakuru y’ibanga. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, umucamanza amushinja gushyira “igihugu cyose muri rusange” mu kaga.

Ariko, bitandukanye n’izindi ntasi zikomeye zafashwe mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, Montes we yaterwaga umuhate n’ingengabitekerezo, aho kuba inyungu ze bwite.

Yemeye gukorera ubutasi bwa Cuba ahanini bishingiye ku kuntu yarwanyaga ibikorwa by’ubuyobozi bwa Perezida Reagan muri Amerika y’Amajyepfo.

By’umwihariko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, raporo y’umugenzuzi mukuru w’ishami ry’ingabo, yasanze bivugwa ko yarakajwe n’uko Amerika yashyigikiye Nicaragua Contras, umutwe w’inyeshyamba ukekwaho gukora ibyaha by’intambara n’ubundi bugizi bwa nabi muri iki gihugu.

Yabanje kwegerwa n’umunyeshuri mugenzi we muri kaminuza ya Johns Hopkins mu 1984 nyuma yo kwerekana uburakari ku bikorwa bya Amerika muri Nicaragua.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’igisirikare yavuze ko nyuma yaje kwerekwa umukozi w’ubutasi bwa Cuba maze mu ifunguro rya nimugoroba mu mujyi wa New York “yemera nta gushidikanya ko azanyura mu Banya-Cuba kugira ngo ‘afashe’ Nicaragua”.

Nyuma yo kujya i Havana mu mwaka wakurikiyeho kugira ngo yitoze, yinjiye mu kigo gishinzwe ubutasi bwagisirikare muri Amerika, aho amaherezo yaje kuba umusesenguzi mukuru w’iki kigo ushinzwe guverinoma y’abakomunisiti muri Cuba.

Mu gihe cy’imyaka hafi makumyabiri yahuye n’abo yahaga amakuru bo muri Cuba buri byumweru bike bahuriye muri resitora zo muri Washington DC cyangwa akohereza ubutumwa bwanditse muri codes bukubiyemo amakuru y’ibanga.

Amaherezo yaje gufatwa arafungwa muri Nzeri 2001 nyuma y’uko abashinzwe ubutasi muri Amerika bariwe urwara babwirwa ko hari umukozi wa leta usa nk’ukorera ubutasi bwa Cuba. Umwe mu bakozi ba FBI bamufashe yavuze ko yagaragaye nk’umuntu witonze kandi udafite icyo yicuza nyuma yo gutabwa muri yombi.

Biteganyijwe ko Montes azakomeza kugenzurwa imyaka itanu nyuma yo gufungurwa kandi azakurikiranwa ku mikoreshereze ya interineti. Azabuzwa kandi gukorera leta cyangwa kuvugana n’abakozi b’abanyamahanga nta ruhushya.

Ariko Pete Lapp, umwe mu bakozi ba FBI wafashe Montes, yatangarije CBS News ko atekereza ko bidashoboka ko yagerageza kongera kugirana umubano n’abakozi ba Cuba.

Bwana Lapp ati: “Icyo gice cy’ubuzima bwe cyararangiye.” “Yabakoreye ibyo yabakoreye. Sinshobora kwiyumvisha ko ashobora guhungabanya kwidegembya kwe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *