USA ishyigikiye ko Afurika ihabwa imyanya 2 ihoraho muri UNSC

Sangiza iyi nkuru

Iki cyemezo kije mu gihe Amerika ishaka gusana umubano na Afurika, aho benshi batishimiye ko Washington ishyigikiye intambara ya Israel muri Gaza, ndetse no kurushaho kunoza umubano n’ibihugu byo mu birwa bya pasifika bifite akamaro kanini mu guhangana n’u Bushinwa mu karere.

Thomas-Greenfield yatangarije Reuters ati: “Iri tangazo “rizateza imbere iyi gahunda mu buryo dushobora kugera ku ivugurura ry’Akanama gashinzwe Umutekano mu gihe kiri imbere,” avuga ko ari kimwe mu bigize umurage wa Perezida wa Amerika, Joe Biden.

Gusunikira guhabwa imyanya ibiri ihoraho Afurika hamwe n’umwanya umwe usimburanwaho ku bihugu bito by’ibirwa bikiri mu nzira y’amajyambere biriyongera ku kuba Washington imaze igihe inashyigikiye ko u Buhinde, u Buyapani n’u Budage bigira imyanya ihoraho muri ako kanama.

Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byari bimaze igihe bisaba imyanya ihoraho mu Kanama gashinzwe Umutekano, urwego rukomeye mu Muryango w’Abibumbye.

Ariko imyaka myinshi y’ibiganiro ku ivugurura byagaragaye ko nta musaruro byatanze kandi ntibisobanutse niba inkunga ya Amerika ishobora kugira icyo ihindura.

Mbere yo kubitangaza mu Nama ishinzwe ububanyi n’amahanga i New York kuri uyu wa Kane, Thomas-Greenfield yasobanuriye Reuters ko Washington idashyigikiye kwagura ibihugu bifite veto bikarenga ibihugu bitanu biyifite.

Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni gashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano mpuzamahanga kandi gafite ububasha bwo gufatira ibihano ibihugu, kubibuza kugura intwaro no gutanga uburenganzira bwo gukoresha ingufu.

Igihe Loni yashingwaga mu 1945, Akanama gashinzwe Umutekano kari gafite abanyamuryango 11.

Biyongereye mu 1965 bagera ku banyamuryango 15, bagizwe n’ibihugu 10 bigira manda y’imyaka ibiri n’ibihugu bitanu bihoraho bifite ububasha bwa veto: U Burusiya, u Bushinwa, u Bufaransa, Amerika n’u Bwongereza.

Bivuze ko kimwe muri ibi bihugu bifite veto, gifite ububasha bwo kwitambika umwanzuro uwo ari wo wose w’Akanama gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *