Bitarenze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, biteganijwe ko Visi-Perezida Kamala Harris atangaza uwo baziyamamazanya bikarangiza ibyumweru bibiri byo guhwihwisa mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitegura amatora ya perezida yo mu Gushyingo .
Madamu Harris yabajije bamwe mu bo ateganya ko havamo uzamubera Visi Perezida bagomba kwiyamamazanya, i Washington DC, mu mpera z’icyumweru gishize, barimo Josh Shapiro, Tim Walz na Mark Kelly.
Uwo ahitamo azamusanga mu ruzinduko rw’iminsi itanu azenguruka imijyi irindwi muri iki cyumweru mu gihe akomeje kwiyamamaza muri leta bigoye kuvanamo amajwi.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa na CBS, umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika, bwerekana Harris na Trump mu irushanwa rikomeye mu gihugu begeranye, aho umukandida w’Abademokarate arusha uw’Abarepubulikani ijwi rimwe gusa.
Nyuma y’itangazo riteganijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, amashusho yo kwiyamamaza azashyirwa ahagaragara mbere y’uko Harris na mugenzi we mushya batangira gufatanya kwiyamamaza i Philadelphia ku mugoroba.

Bivugwa ko mu mpera z’icyumweru gishize yahuye n’itsinda rye rishinzwe ubugenzuzi, riyobowe n’uwahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Eric Holder, maze asobanurirwa byimbitse ibyo babonye, ​​harimo n’intege nke za politiki.
Ku Cyumweru yahuye na batatu muri abo bakandida agomba guhitamo umufasha kwiyamamaza ari bo; Guverineri wa Minnesota, Tim Walz, Senateri wa Arizona, Mark Kelly na Guverineri wa Pennsylvania, Josh Shapiro.
Ku wa Gatanu, yahuye kandi n’undi, Pete Buttigieg, Umunyamabanga ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, kandi bivugwa ko yavuganye n’abandi bakandida hafi ya bose.


