general-jacqueline-d.-van-ovost.jpg

USA: Ku munsi wabo, abagore babiri bazamuwe mu buyobozi bwo hejuru mu gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Werurwe, ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi w’Abagore, yagennye abagore babiri mu buyobozi bw’ingabo z’Amerika, akaba ari umugore wa kabiri n’uwa gatatu bageze mu myanya yo hejuru mu ngabo z’iki gihugu.

General Jacqueline Van Ovost wo mu gisirikare cyo mu kirere (US Air Force) ari nawe mugore rukumbi ufite ipeti rya General w’inyenyeri enye, ari naryo riruta ayandi mu gisirikare cya Amerika yagenwe ku buyobozi bushinzwe ubwikorezi mu gisirikare (USTRANSCOM).

general-jacqueline-d.-van-ovost.jpg
Gen. Jacqueline Van Ovost

Mugenzi we Maj. Gen. Laura Richardson we yagenwe ku Buyobozi bw’ingabo za Amerika muri Amerika y’Amajyepfo (SOUTHCOM) aho agomba kwita ku bihugu byo muri Amerika yo hagati n’iy’Amajyepfo. Uyu nawe ategereje guhabwa ipeti rya General full.

Abasenateri nibemeza igenwa ryabo, Van Ovost na Richardson bazaba bakurikiye Lori Robinson, umugore wa mbere wageze mu buyobozi bwo hejuru bw’ingabo. Uyu yayoboye ubuyobozi bw’ingabo za Amerika mu majyaruguru (NORTHCOM) mbere yo kujya mu zabukuru mu 2018.

lt._gen._laura_j._richardson.jpg
Maj. Gen. Laura Richardson

Agaragariza itangazamakuru aba bajenerali, Biden yagize ati “ Buri umwe muri aba bagore bakoze umwuga wabo bagaragaza ubumenyi butagereranywa, ubunyangamugayo n’inshingano ku gihugu.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ni Umunsi Mpuzamahanga w’abagore, kandi twese dukeneye kubona no kumenya ibyagezweho n’aba bagore”.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *