USA n’u Burusiya byubuye intambara y’amagambo

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’iy’u Burusiya zubuye intambara y’amagambo bishingiye ku gihugu cya Ukraine kiri mu burasirazuba bw’umugabane w’Uburayi.

Iyi ntambara ishingiye ku makuru yatangajwe n’urwego rw’ubutasi rwa USA na Leta ya Ukraine avuga ko ingabo z’u Burusiya ziri kwitegura kongera gutera Ukraine, bikanavugwa ko haba hari umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu, ariko uruhande rushinjwa rurabihakana.

Aya makuru avuga ko muri Gicurasi 2021, u Burusiya bwari bumaze gushyira ingabo zabwo zigera mu bihumbi 100 ku mupaka ubuhuza na Ukraine; Ukraine ikavuga ko kuri ubu hari izibarirwa mu bihumbi 90,000 hamwe n’ibitwaro biremereye.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken kuri uyu wa 30 Ugushyingo yatangaje ko u Burusiya nibutera Ukraine, ingabo zayo zifatanyije n’izindi zigize umuryango NATO, zizabwishyuza byinshi.

Blinken yagize ati: “U Burusiya buzishyura ikiguzi cyinshi nibwongera gukoresha ingabo zabwo butera igihugu cyigenga cya Ukraine. Ibikorwa by’urugomo by’u Burusiya, USA izabikurikirana kandi urundi rugomo ruzateza ingaruka zikomeye.”

USA ivuga aya magambo bizwi ko ibanye neza na Ukraine yifuza kuba umunyamuryango wa NATO, ikaba inateganya koherezayo abasirikare kugira ngo batoze abayo, kimwe no kuyiha ibikoresho bishya by’intambara bigezweho, bizayongerera ubudahangarwa.

Mu gusubiza, ibiro bya Perezida w’u Burusiya bizwi nka Kremlin byatangaje ko USA niramuka ishyigikiriye intwaro zayo muri Ukraine zireba mu Burusiya, nabwo buzasubiza byihuse nk’uko busanzwe bubigenza iyo hari ushatse guhungabanya umutekano wabwo.

Yagize iti: “Mu gihe hari sisiteme y’igitero yashyirwa ku butaka bwa Ukraine, indege zizava muri Moscow ntizizarenza iminota iri hagati y’7 n’10, n’5 ku ntwaro za hypersonic. Tekereza. Ubwo ni iki tuzakora? Tuzakora ibyo dusanzwe dukora mu gihe hari ushatse kudushotora muri ubwo buryo. Kandi twabikora.”

Izi ntwaro karundura za hypersonic ni zimwe u Burusiya buherutse kugerageza. Buvuga ko zigira umuvuduko ukubye inshuro icyenda (9) uw’ijwi.

USA n’u Burusiya ni ibihugu kuva mu mateka ya kera bizwiho guterana amagambo, byageze aho iyi intambara birwana yitwa iy’Ubutita. Ntabwo birahanganisha intwaro, byose birangirira mu guterana amagambo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *