_117107347_gettyimages-515287438.jpg

USA: Nyuma y’igice cy’ikinyejana kirenga abari barahamijwe kwica Malcolm X bagizwe abere

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kirenga kimwe cya kabiri cy’ikinyejana impirimbanyi y’uburenganzira bw’Abirabura muri Amerika, Malcolm X, yishwe, babiri mu bari bahamijwe kumwica bagizwe abere kuri uyu wa Kane nyuma y’imyaka myinshi yo gushidikanya.

Umucamanza wo muri Manhattan, Ellen Biben, yatesheje agaciro ibyemezo byahamije icyaha Muhammad Aziz na Khalil Islam wamaze no gupfa, nyuma y’aho abashinjacyaha n’abunganizi b’aba bagabo batangarije ko iperereza ryasubiwemo ryabonye ibimenyetso bishya byayobeje urubanza rwabaciriwe, bavuga ko abayobozi bahishiriye bimwe mu byo bari bazi.

“Ibyatugejeje mu rukiko uyu munsi ntibyakabaye kuba byarabayeho ”, uyu ni Aziz abwira urukiko. Yakomeje agira ati: “Ndi umusaza w’imyaka 83 wahohotewe n’ubucamanza mpanabyaha.”

Aziz na Islam, bakomeje kuvuga ko ari abere kuva ku ikubitiro mu bwicanyi bwo mu 1965 bwabereye mu nzu mberabyombi ya Audubon yo muri Upper Manhattan, bafunguwe by’agateganyo muri za 80. Islam yapfuye mu 2009.

Malcolm X yamenyekanye cyane mu gihugu nk’ijwi ry’igihugu cya Islam (Nation of Islam), ashishikariza Abirabura guharanira uburenganzira bwabo “uko bishoboka kose.” Amateka ye yanditswe na Alex Haley, aracyari umurimo wa kera w’ubuvanganzo bw’Abanyamerika.

Euronews dukesha iyi nkuru yibutsa ko ahagana ku iherezo ry’ubuzima bwa Malcolm X, yitandukanije n’Umuryango w’Abayisilamu b’Abirabura, nyuma y’urugendo i Macca, atangira kuvuga ku bushobozi bw’ubumwe bw’amoko. Byatumye bamwe mu bari bagize uwo muryango wiyitaga Nation of Islam bamurakarira bamufata nk’umugambanyi.

Yaje kuraswa arapfa ubwo yari atangiye kugeza ijambo ku bari bamukurikiye ku itariki ya 21 Gashyantare 1965 afite imyaka 39.

_117107347_gettyimages-515287438.jpg
Malcolm X

Aziz na Islam, bari bazwi icyo gihe nka Norman 3X Butler na Thomas 15X Johnson, ndetse n’undi muntu wa gatatu bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi muri Werurwe 1966, bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Uwo muntu wa gatatu, Mujahid Abdul Halim, wanamenyekanye nka Talmadge Hayer ndetse naThomas Hagan, yemeye ko yarashe Malcolm X ariko avuga ko yaba Aziz cyangwa Islam nta wabigizemo uruhare.

Aba batanze abagabo bahamya aho bari bari igihe ubwicanyi bwabaga, ndetse nta bimenyetso bifatika byabashinjaga icyaha, usibye abatangabuhamya nabo ubwabo batahuzaga mu buhamya bwabo, ariko ntibyabuza ko bahamwa n’icyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *