USA: Nyuma y’imyaka 10 afunzwe arengana yahawe indishyi y’arenga miliyari 60 Frw

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo muri Amerika yahawe indishyi zingana na miliyoni 50 z’amadolari nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwicanyi atigeze akora, mu bwishyu bunini cyane bubayeho mu mateka ya Amerika.

Marcel Brown w’imyaka 34 yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu iraswa ry’umusore w’imyaka 19 mu burengerazuba bwa Chicago mu 2008.

Brown yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mbere yo kurekurwa mu 2018 nyuma y’uko urukiko rutesheje agaciro igihano yahawe kandi abashinjacyaha bagakuraho ibyo baregwa byose nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Nyuma y’urubanza rw’ibyumweru bibiri, inteko y’abacamanza mu rukiko rw’intara rwa Amerika muri Chicago, ku wa Mbere yahaye Brown indishyi nyuma yo gusanga abapolisi barahimbye ibimenyetso kandi bamuhatira kwemera ibinyoma.

Urugaga rw’abanyamategeko Loevy & Loevy rwavuze ko abapolisi bafungiye Brown mu cyumba cy’ibibazo mu gihe cy’amasaha arenga 30, bamwima ibiryo, banga kumuha telefoni yasabye inshuro nyinshi, kandi bamubuza gusinzira.

Loevy & Loevy yavuze ko Polisi kandi yamuteye ubwoba ko azafungwa igihe kirekire naramuka yanze kwirega ndetse birukana nyina n’umwunganizi igihe bahageraga ngo bamufashe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *