Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko ibihugu bishaka kubangamira umugambi wa Amerika wo kwakira imikino y’igikombe cy’isi bishobora guhura n’ingaruka za politiki.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yagize at i’’Amerika yifatanije n’ibihugu bya Canada na Mexico batanga ubusabe bwo kwakira igikombe cy’isi cya 2026 ’’ Yakomeje agira ati’’ Bizaba biteye isoni kubona ibihugu duhora dufasha biduteye umugongo. Kuki twahora dufasha ibihugu mu gihe twebwe byanze kudufasha?
Ibi bije nyuma yuko Ubufaransa butangaje ko buzashyigikira igihugu cya Morocco kuko ngo Afrika yagiye yirengagizwa kenshi. Igihugu cya Morocco nicyo gihanganye na Amerika yifatanyije na Canada na Mexico mu gushaka itike yo kwakira iyi mikino muri 2026.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika Ahmad Ahmad yasabye ibihugu by’iburayi gushyigikira Morocco kuko nabo bazabatora ubutaha nkuko yabitangarije AFP.
Biteganijwe ko ibihugu bya Afurika bizatora Morocco naho ibyo muri Amerika yepfo bizatora Amerika. Amarika iri guhabwa amahirwe menshi kuberako ifite ibikorwa remezo biteye imbere.
Umugabane wa Afrika uheruka kwakira igikombe cy’isi muri 2010 ubwo cyaberaga muri Afurika Yepfo. Bikaba biteganijwe ko umwanzuro uzatangazwa kuwa 13 Kamena 2018.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Nkurunziza Viateur Bwiza.com


