USA: Perezida Trump yaciye amarenga yo kwirukana minisitiri w’ingabo, Jim Mattis

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko minisitiri w’ingabo, Jim Mattis, ashobora kuba ari umwe mu bayobozi bashobora kuva muri leta ye yiyongera ku bandi bamaze kuyivamo barimo uwari ambasaderi w’iki gihugu mu Muryango w’Abibumbye uherutse gusezera.

Ibi Donald Trump yabitangarije mu kiganiro yahaye televiziyo CBS kuri iki Cyumweru, itariki 14 Ukwakira. Yavuze ko Mattis akekwaho kuba umudemokarate nubwo avuga ko nta kibyemeza afite.

Mu gihe cy’amezi 21 amaze ku butegetsi, perezida Donald Trump amaze kwirukana abayobozi  basaga 10 muri leta ye, kongeraho abandi beguye ku bushake bwabo barimo Nikki Haley wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni. Uyu akaba yaratangaje mu cyumweru gishize ko azasezera burundu mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.

Bivugwa ko bwana Jim Mattis akunze kutavuga rumwe na Perezida Trump na bamwe mu bayobozi bo muri leta ye barimo umujyanama mu by’umutekano, John Bolton.

Perezida Trump avugana na CBS akaba yavuze ko bamwe muri leta ye batamunyura. Uyu akaba yarigeze kunenga umunyamabanga ushinzwe ubutebera, Jeff Sessions, ariko ananirwa kumukura ku mirimo ye atinya ko yagaragara nk’ushaka kuburizamo iperereza rigamije kumenya niba Trump yarafashijwe n’u Burusiya kugera ku butegetsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *