USA: Umuforomokazi arashinjwa gushaka kwica Visi Perezida atemera ko ari umwirabura

Sangiza iyi nkuru

Umuforomokazi wo muri Florida yatawe muri yombi nyuma y’ibikorwa bitandukanye amaze iminsi akora byo gutera ubwoba Visi Perezida, Kamara Harris, avuga ko azamwica.

Uyu mugore witwa Niviane Petit Phelps w’imyaka 39, yagiye yoherereza umugabo we ufunze videos zitandukanye amusobanurira uburakari yatewe n’ibyavuye mu matora yo muri 2020 nk’uko ikirego cy’urwego rushinzwe kurinda umukuru w’igihugu na visi perezida kivuga.

Phelps yanagiye kure ajya kwitoza kurasisha imbunda ndetse asaba uruhushya rwo kuzitunga.

Ikindi Phelps avuga ko cyamuteye umujinya ngo ni ukwishyiramo ko Visi Perezida Harris mu by’ukuri ngo atari umwirabura. Ni mu gihe uyu mugore wa mbere ugeze mu mwanya wa visi perezida muri Amerika avuka ku mwirabura n’umuhinde.

Nk’uko ikirego cyatanzwe mu rukiko rw’Akarere k’Amajyepfo ya Florida, ngo Phelps abizi kandi ku bwende, yakangishije kwica no kugirira nabi visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuranyije n’umutwe wa 18, w’Ingingo ya 871.

Uyu mugore usanzwe ari umuforomo kuri Jackson Memorial Hospital, yatawe muri yombi kuwa Kane ushize ku itegeko ry’umucamanza wo muri Miami, nyuma yo gushinjwa gutera ubwoba visi perezida.

Ikirego kivuga ko Phelps yateye ubwoba Harris muri videos eshanu n’amafoto abiri kuva muri Gashyantare, aho avugamo ko Harris azapfa, ko azamwica, ndetse atangaza umunsi mwiza wo kubikoraho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *