Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, iri gukora iperereza ku rupfu rw’umuhungu w’umunyepolitiki w’Umunyarwanda, Christopher Bazivamo witwa Hirwa Nshuti Bruce, wasanzwe hafi y’inyubako abanyeshuri ba Kaminuza ya Arkansas babamo yapfuye. Amakuru ari gucicikana avuga ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe n’abandi bagenzi be bari gusangira, umurambo we uza kuboneka bukeye. Amakuru y’ibanze umubyeyi we yahawe, ni uko mu ijoro ry’itariki 28 Kamena, Hirwa yari kumwe na bagenzi be baganira, banasangira, bukeye ku itariki 29 Kamena, umurambo we uboneka saa tatu za mu gitondo. Bazivamo yabwiye IGIHE ko ” We na bagenzi be baryamye saa yine bose. Ni yo makuru bagenzi be babanaga batanze. Aho basanze umurambo ntabwo ari kure y’aho batuye, ni nko mu minota itanu, ni hafi y’inyubako z’abanyeshuri bose babamo hafi aho. Polisi yahasanze umurambo, abanyeshuri babanaga aho nabo ntibazi uko byagenze, kuko bagiye kuryamira rimwe.” Uyu munyepolitiki mu mgambo ye yumvikanye nk’ukeka ko uyu musore yaba yarishwe. Ati ” Ntabwo yari arwaye, nta kibazo na kimwe yari afite kandi yari kumwe na bagenzi be ijoro ryabanjirije umunsi bamubonyeho yapfuye. Yari kumwe na bagenzi barasangira aho babanaga kugera nijoro saa yine, buri wese ajya kuryama.” Hirwa yigaga muri Kaminuza ya Arkansas mu bijyanye n’ubumenyi kuri mudasobwa. Byari biteganyjwe ko asoza amasomo mu Kuboza 2022. Nyakwigendera w’imyaka 23 ni umuhungu bucura bwa Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) akaba na Chairman wungirije w’Ishyaka FPR- Inkotanyi, riri ku butegetsi mu Rwanda.

Christophe Bazivamo avuga ko umwana we nta burwayi yari asanganwe/Net

Inyubako za Kaminuza ya Kansas, nyakwigendera Hirwa Nshuti Bruce yigagaho/Net

4 Responses
USA: Umuhungu wa Bazivamo Christophe yasanzwe yapfuye
Birababaje. Ubu se bamuhoye iki? Ariko habeho gukurikira, kuko hagomba kuba hari ikipe y’abagizi ba nabi ishinzwe kugirira nabi abana bakomoka mu RWANDA biga mu mahanga cyane muri AMERIKA N’UBURAYI. Impamvu zaba nyinshi: Ishyari ry’ibyo u RWANDA rugenda rugeraho, kuduca intege, kuba twatinya kwohereza abana kwiga mu mashuri yigisha neza, guhungabanya abanyarwanda. Ariko amaherezo bazamenyekana. Kuko impamvu mvuze ibi, hari abana benshi b’abanyarwanda babuze ubuzima kandi wareba ugasanga n’abab’abantu bo mu nzego z’ubuyobozi mu RWANDA;
Nihanganishije uyu muryango. MUKOMERE. Birumvikana ntabwo byoroshye. IBITUYOBOYE BYOSE TUBITURA IMANA.

Ese ko arimwe mwabanje iyi nkuru, ariko comments z’IGIHE zikaba ari uruhuri mwe na niwe muranyuzaho? Kandi nayanditse rugikubita. Muracyaryamye?
USA: Umuhungu wa Bazivamo Christophe yasanzwe yapfuye
Ese ko arimwe mwabanje iyi nkuru, ariko comments z’IGIHE zikaba ari uruhuri mwe na niwe muranyuzaho? Kandi nayanditse rugikubita. Muracyaryamye?