Umunyarwanda witwa Idrissa Gasana yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare, akurikiranweho n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibyaha byo gukoresha uburiganya kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bwa Amerika. Umushinjacyaha mu rukiko rwo mu Mujyi wa Concord muri Leta ya Calorina y’Amajyaruguru yavuze ko Gasana yabeshye ku ngingo yo kuba nta ruhare yaba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gasana w’imyaka 54 wabaga i Manchester mu Bwongereza ngo yabonye ubwenegihugu mu buryo bw’uburiganya nk’uko The Washington Times ibitangaza. Dosiye bivugwa ko Gasana yashyizemo amakuru y’uburiganya ari isaba gusaba Viza y’u Rwanda ( “Questionnaire for Rwandan Visa Applicants). Ubusanzwe iyi dosiye ifasha Amerika kumenya niba uwaka ubuhungiro yaba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Gasana aregwa ko atari akwiriye guhabwa ubuhungiro kuko ngo yagize uruhare muri jenoside. Iki kinyamakuru ntigitangaza aho yaba yarakoreye ibi byaha. Idrissa Gasana ubu ari muri gereza mu gihe hategerejwe ko aburanishwa kuwa 11 Gashyantare. Kugeza ubu ntibizwi niba uyu mugabo afite umwunganira mu mategeko. Undi Munyarwandakazi, Beatrice Munyenyezi yahamwe n’ibyaha byo guhabwa ubwenegihugu bwa Amerika kandi akekwaho uruhare muri jenoside mu 2013. Urukiko rwo muri New Hempshire rwamuhamije ibyaha, akatirwa gufungwa imyaka 10. Uyu Munyarwanda ariko yarajuriye. Iki cyaha kandi cyahamye undi witwa Gervais Ken Ngombwa wavugaga ko ari mwenewabo wa Faustin Twagiramungu wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.


