USA: Uwishe umuraperi Nipsey Hussle yakatiwe igifungo cy’imyaka 60

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wahamwe n’icyaha cyo kwica umuraperi Nipsey Hussle wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko wakomokaga mur Eritrea, yakatiwe nibura igifungo cy’imyaka 60 .

Eric R. Holder, Jr. yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere yakoze muri Nyakanga umwaka ushize azira kwica Hussle, amazina ye nyakuri akaba ari Ermias Asghedom, wiciwe hanze y’inzu icuruza imyenda yashinzwe na Hussle mu majyepfo ya Los Angeles muri 2019.

Hussle, umuhanzi wigeze gutoranywa mu bahatanira Grammy Award, yapfuye afite imyaka 33.

Abari bari hafi ye babiri na bo barakomeretse igihe yaraswaga nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 22 Gashyantare, umucamanza w’urukiko rwisumbuye H. Clay Jacke yatangaje ko Holder yakatiwe igifungo cy’imyaka 60 nyuma yo kumva umwe mu nshuti za Hussle ndetse no gusoma ibaruwa ya se wa Holder.

Holder yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi kimwe n’ibyaha bibiri byo gushaka kwica umuntu ku bushake ku bari bahari bombi bakomerekeye mu iraswa rya Hussle nyuma y’urubanza rwari rumaze amezi.

Ntabwo yari yemerewe igihano cy’urupfu kandi byari byitezwe ko azahanishwa igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *