Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu Muryango w’Abibumbye (UN), Linda Thomas-Greenfield, yaburiye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ko igihugu kitazagira amahoro n’umutekano mu gihe igisirikare cyacyo kigikorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.
Ibi Linda yabivugiye imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano kuri uyu wa 28 Nzeri 2023, ubwo kagezwagaho raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ku buryo umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC uhagaze.
Uyu mudipolomate yavuze ko mbere y’uko misiyo y’amahoro ya UN iva muri RDC, ashyigikiye ibiganiro ubuyobozi bwayo bugirana n’ubw’iki gihugu kugira ngo itange umusaruro wisimbuyeho, gusa ngo yo ubwayo ntishobora gukemura iki kibazo cy’umutekano muke mu gihe umutwe wa FDLR ukorana na FARDC.
Yagize ati: “Dushyigikiye ibiganiro bya Leta ya RDC ku buryo MONUSCO yatanga umusaruro wisumbuyeho ariko tubivuge neza, ntabwo iyi misiyo yonyine yagarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC. Ni yo mpamvu dusaba FARDC guhagarika ubufatanye na FDLR, u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko buruhangayikishije.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, Gatete Claver, na we yagaragaje ikibazo cy’ubufatanye bwa FARDC na FDLR, amenyesha akanama gashinzwe umutekano ko bumaze imyaka myinshi. Ati: “U Rwanda ruhangayikishijwe cyane n’ubufatanye bukomeje no guha intwaro abarwanyi b’abajenosideri, FDLR, n’imitwe kavukire, bikorwa na Kinshasa.”
Yakomeje ati: “Ubu bufatanye no guha FDLR intwaro byagarutsweho n’abagize akanama k’umutekano n’ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC mu mwaka ushize yaravuze ko nta FDLR iba muri RDC. Kandi yabibwiye akanama k’umutekano kafatiye ibihano uyu mutwe w’abajenosideri bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994, kandi umaze imyaka irenga 20 ukorana na Leta ya RDC. Ubu uri kurwanira hamwe n’ingabo za RDC.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yasabye akanama ka UN gushyiraho uburyo bwo kurandura FDLR kuko ngo kabifitiye ububasha. Ati: “Leta ya RDC irageza ku muryango mpuzamahanga icyifuzo cyoroshye. Abagize FDLR si abenegihugu ba RDC. Kubera iki akanama k’umutekano kadashobora gushyiraho uburyo bwo kurandura FDLR? RDC yemera kubitangaho umusanzu wayo.”
FDLR ifite ibirindiro bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, ikaba yarashinzwe n’abarimo abajenosideri mu mwaka w’2000. Ubuyobozi bwayo buvuga ko bufite intego nyamukuru yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.



