Umugabo wo muri Leta ya Oklahoma yishe umuntu amukuramo umutima arangije arawuteka awugaburira abandi bantu batatu bo mu muryango we barimo agakobwa k’imyaka ine mbere y’uko ahindukira nabo akabatera ibyuma hakarokokamo umwe.
Uyu mwicanyi uri mu kigero cy’imyaka 40 yemereye imbere y’abashinzwe iperereza ko yakoze ubu bwicanyi, aho yemeye ko yishe umwe mu bantu yishe akamukuramo umutima akawuteka akawugaburira uvanze n’ibirayi nyirarume, nyirasenge n’akuzukuru kabo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika.
Ku itariki 12 Gashyantare, ubwo polisi yajyaga ku rugo rw’uwitwa Andrea Lynn Blankenship Chickasha, yasanze umurambo we watewaguwe ibyuma ndetse agatuza karangaye.
Ibi bintu biteye ubwoba byahise bihuza neza n’ubuhamya bwa Lawrence Paul Anderson, wari wemeye kuri uwo munsi ko mu minsi itatu mbere yaho yinjiye mu rugo rw’umuturanyi we w’imyaka 41 anyuze mu gikari, akamubaga ijosi, yarangiza akabaga mu gatuza ke akamukuramo umutima mbere yo kwinjira mu modoka akajya kwa nyirarume aho yakoreye ubundi bwicanyi.
Kwirukana abadayimoni be
Uregwa yari arimo kubazwa iby’ubu bwicanyi bwakozwe ku itariki ya 09 Gashyantare, aho yemeje ko ubwo bwicanyi yabukoze ashaka kwirukana abadayimoni be. Yinjiye kwa nyirarume ajya mu gikoni ateka umutima w’umuntu yari avuye kwica awugaburira nyirarume n’umugore we ndetse n’akuzukuru k’imyaka 4 kirirwanaga n’aba bantu.
Ariko, ubwo uyu muryango we wangaga kurya kuri iryo gaburo batashiraga amakenga, yashatse kuribarisha ku gahato mbere y’uko atera icyuma nyirarume, agakurikizaho nyirasenge agasoreza kuri ako kana k’agakobwa.
Iyi nkuru dukesha urubuga 7sur7.be ivuga ko nyirarume w’imyaka 67 yahise apfa, umwana akaza gihitanwa n’ibikomere nyuma y’igihe gito agejejwe ku bitaro. Naho nyirasenge w’imyaka 64 yateye ibyuma byo mu maso, yabashije kurokoka nyuma yo guhamagara ubutabazi bwasanze ahabereye ubwicanyi hameze nk’ahakiniwe filimi iteye ubwoba (Horror) .

Nyirarume n’umwuzukuru we bishwe
Polisi ntiramenya niba uyu mugabo yari yafashe ibiyobyabwenge igihe yakoraga ubwicanyi n’impamvu yabukoze, niba yarabikoze. Uyu mugabo w’imyaka 42 ukekwaho icyaha kandi yamaze gukatirwa inshuro nyinshi.
Icyakora, kugeza ubu, yari azwi gusa mu nkiko kubera ibiyobyabwenge, aho yaburanishijwe mu 2006 ku byaha bibiri byongeye gusubirwamo muri 2012 na 2017. Icyaha aheruka gukora, kingana n’igifungo cy’imyaka 20, cyahinduwe kugeza ku myaka 9 muri gereza muri Kamena ishize, ariko aza kurekurwa nyuma yaho gato.
Paul Anderson rero yashoboye kuva muri gereza nyuma yimyaka itatu gusa kandi kuva ubwo yakirwa na nyirarume na nyirasenge babanaga.
Biteganyijwe ko Lawrence Paul Anderson azatangira kuburanishwa ku itariki ya 01 Mata ku byaha by’ubwicanyi, kugerageza kwica no kubaga ingingo z’umuntu yishe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


