Blinken aganira na Minisitiri Biruta ku kibazo cya RDC n'u Rwanda

USA yasabye u Rwanda gufata ingamba zituma umwuka mubi na RDC uhagarara

Sangiza iyi nkuru

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zasabye u Rwanda gufata ingamba zituma umwuka mubi watutumbye mu mubano warwo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uhagarara.

Ibi bikubiye mu kiganiro Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, yagiranye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, ubwo bahuriraga i Bali muri Indonesia mu nama y’ibihugu 20 bikize, G20.

Blinken yatangaje ko mu kiganiro yagiranye na Dr Biruta, yamweretse uburyo USA ihangayikishijwe cyane n’ibikorwa by’urugomo bikomeje mu burasirazuba bwa RDC, ngo akaba yanasabye u Rwanda gufata ingamba zakorohereza ihagarara ry’umwuka mubi.

Yagize ati: “Nashimangiye uburyo Leta zunze ubumwe zihangayikishijwe cyane n’urugomo rukomeje mu burasirazuba bwa RDC, mpamagarira u Rwanda gufata ingamba zikora mu gufasha ihagarikwa ry’umwuka mubi.”

Blinken na Dr Biruta baherekeje abakuru b’ibihugu byombi (Joe Biden na Paul Kagame) muri iyi nama yiga ku bibazo bihangayikishije Isi.

Blinken aganira na Minisitiri Biruta ku kibazo cya RDC n'u Rwanda
Blinken aganira na Minisitiri Biruta ku kibazo cya RDC n’u Rwanda

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. USA yasabye u Rwanda gufata ingamba zituma umwuka mubi na RDC uhagarara
    Uko bigaragara turabona M23 ariyo ishoboye kuzana amahoro muri Eastern DRC,no gutekana kw’ibihugu bituranyi bya DRC imibanire byiza y’ibyo bihugu byose.Ubuyobozi bwa DRC bukwiye kwifashisha M23 kuko niyo ishoboye kuzana umutekano aho kuyirwanya. Iyi yaba message diplomatic nziza.

  2. USA yasabye u Rwanda gufata ingamba zituma umwuka mubi na RDC uhagarara
    Uko bigaragara turabona M23 ariyo ishoboye kuzana amahoro muri Eastern DRC,no gutekana kw’ibihugu bituranyi bya DRC imibanire byiza y’ibyo bihugu byose.Ubuyobozi bwa DRC bukwiye kwifashisha M23 kuko niyo ishoboye kuzana umutekano aho kuyirwanya. Iyi yaba message diplomatic nziza.

  3. USA yasabye u Rwanda gufata ingamba zituma umwuka mubi na RDC uhagarara
    bayishigikire 23 kongo niba itaganiriye nayo ntayindi nzira

  4. USA yasabye u Rwanda gufata ingamba zituma umwuka mubi na RDC uhagarara
    bayishigikire 23 kongo niba itaganiriye nayo ntayindi nzira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *