USA yashimangiye ko u Rwanda rufasha M23

Sangiza iyi nkuru

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zashimangiye ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Byagaragajwe n’ibiro by’Umunyamabanga wa USA wungirije ushinzwe Afurika, Molly Phee, mu butumwa byashyize kuri Twitter bushimira by’umwihariko Leta ya Angola uburyo ikomeje gutanga umusanzu kugira ngo RDC ibone umutekano.

Byagize biti: “Turashima uruhare rwa Angola hamwe n’abayobozi mu karere k’ibiyaga bigari mu guharanira ko urugo n’ububabare mu burasirazuba bwa RDC birangire.”

Ibi biro byasobanuye umutekano mu burasirazuba bwa RDC ushoboka mu gihe ibirimo ubufasha bishinja u Rwanda guha M23 byahagarara.

Biti: “Ibi birashoboka mu gihe M23 yahagarika kugaba ibitero, u Rwanda rugahagarika ubufasha ruha M23 kandi impande zose zigahagarika imvugo z’urwango kandi bikanyura mu nzira z’amahoro n’ubwiyunge.”

Iri tangazo risohotse mu gihe muri Angola habereye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari byigaga ku kibazo cya M23, u Rwanda na RDC.

Gusa Leta y’u Rwanda isanzwe itera utwatsi ikirego cy’uko yaba ifasha M23, igasobanura ko idashobora kwivanga mu bibazo bireba RDC, kuko nta nyungu yaba ibifitemo. Ahubwo ishinja ingabo za RDC kurasa ibisasu ku butaka bwarwo.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. USA yashimangiye ko u Rwanda rufasha M23
    USA irashaka koshya DRC ngo ishoze intambara, izi nkozi zibibi Putin yagize vuba akazidukiza kweli

  2. USA yashimangiye ko u Rwanda rufasha M23
    USA irashaka koshya DRC ngo ishoze intambara, izi nkozi zibibi Putin yagize vuba akazidukiza kweli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *