Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zashimiye Perezida mushya wa Kenya, Dr William Ruto, kuba yahaye Uhuru Kenyatta yasimbuye inshingano yo kuyobora ibiganiro by’amahoro mu karere.
Tariki ya 13 Nzeri 2022 ubwo yari amaze kurahirira kuyobora Kenya, Perezida Ruto yatangaje ko yasabye Kenyatta gukomeza kuyobora ibiganiro by’amahoro muri Ethiopia no mu karere k’ibiyaga bigari, na we arabimwemerera.
Yagize ati: “Ndashima intambwe z’amahoro zatewe mu karere kacu, haba muri Ethiopia no mu karere k’ibiyaga bigari. Nasabye mukuru wanjye Perezida Uhuru Kenyatta, wakoze ibikorwa byo gushimirwa muri aka karere, kandi yemeye atewe ishema ko azakomeza kuyobora ibyo biganiro mu izina ry’Abanyakenya.”
Ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika kuri uyu wa 15 Nzeri byatangarije kuri Twitter ko byishimiye iki cyemezo cya Leta ya Kenya. Biti: “Twishimiye ishyirwaho rya Uhuru Kenyatta nk’intumwa y’amahoro mu majyaruguru ya Ethiopia no mu burasirazuba bwa RDC. Mu gihe gikomeye cy’aya makimbirane, inshingano ye izaba ari ingenzi.”
Uhuru Kenyatta ni we watangije ibi biganiro mu gihe yari Umukuru w’Igihugu n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC. Perezida Ruto yatangaje ko bikwiye ko akomeza iyi mirimo mu izina ry’Abanyakenya.


