Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zatangaje icyo zigiye gukora nyuma y’aho igisasu bikekwa ko ari icy’ingabo z’u Burusiya cyangwa za Ukraine cyiciye abantu babiri ku butaka bw’umuryango mpuzamahanga w’ubwirinzi wa NATO.
Iki gisasu cyarashwe mu masaha y’ikigoroba cy’uyu wa 15 Ugushyingo 2022 mu gace ka Przewodow ko muri Poland kari mu bilometero bibarirwa muri 6 ugana ku mupaka w’iki gihugu na Ukraine.
Cyakurikiye ibindi byinshi u Burusiya bwarashe mu mijyi itandukanye yo muri Ukraine, ikaba ari yo mpamvu ingabo z’iki gihugu zabaye uruhande rwa mbere rukekwaho kugaba iki gitero.
Nk’uko CNN yabitangaje, Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, we yatangaje ati: “Ntabwo biba byabaye iyo hataba ibitero bya misile by’u Burusiya kuri Ukraine.” Ni mu gihe Perezida wa Poland, Andrzej Duda, we yatangaje ko n’ubwo atarabona amakuru abihamya, bishoboka cyane ko iki gisasu cyaguye ku butaka bw’igihugu cyabo cyakorewe mu Burusiya.
Gusa ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, mu makuru mashya byatangaje kuri uyu wa 16 Ugushyingo, byasobanuye ko amakuru y’ibanze byahawe n’abashinzwe iperereza muri USA avuga ko iki gisasu cyaba cyarashwe n’ingabo za Ukraine zageragezaga gupfubya icyarashwe n’iz’u Burusiya.
Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, yatangaje ko iperereza rikomeje, kandi ko igihugu cye cyiteguye gufata ingamba mu gihe ukuri kwaba kumenyekanye.
Yagize ati: “Muri iki gitondo turi i Bali navuganye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Poland, Rau na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Kuleba bigendanye n’iturika ryabereye muri Poland. Twumvikanye ko tugomba gukorana bya hafi mu minsi iri imbere mu gihe iperereza rikomeje, kandi tuzagenda ingamba zikwiye.”
Mu gihe iki gisasu cyaba cyarashwe n’igihugu kitari muri NATO (nk’u Burusiya cyangwa Ukraine), byafatwa nk’igitero kuri uyu muryango; cyaba kigambiriwe cyangwa kitagambiriwe. Ibizava mu iperereza ni byo bizagena ikizakurikiraho.


