USA yataye muri yombi umunyarwanda ukekwaho Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda Peter Kalimu akurikiranwe n’urukiko rwa Leta Zunze za Amerika rumukekaho rumurega kuba yarasisibiranyije amateka ye mu gusaba ubwenegihugu bw’icyo gihugu kandi yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guhindura amazina ye.
Ikinyamakuru Buffalo News dukesha iyi nkuru kivuga ko Kalimu w’imyaka 48 akurikiranweho kubeshya urwego rwa USA rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu akihindurira amateka.
Umushinjacyaha William J. Hochul, Jr, yabwiye iki ikinyamakuru ko Kalimu, uba mu mujyi wa Buffalo muri Leta ya New York, ko nahamwa n’icyaha ashobora kuzafungwa imyaka 15, agacibwa amande y’amadorali ya Amerika 250 000 ndetse akamburwa ubwenegihugu.
gufungwa
Ubutabera bwa USA buvuga ko bwavumbuye ko amazina nyakuri ye ari “ Fidele Twizere” kandi ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mwaka ushize , ubwo yakaga ubwenegihugu yarahiye inshuro nyinshi ko nta rindi zina yigeze yitwa ritari Kalimu.
Kalimu n’abamuburanira ntacyo bari batangaza kuri ibyo birego. Biteganyijwe ko Kalimu azaburanishwa n’umucamanza H. Kenneth Schroeder Jr. ariko igihe azatangirira kuburana kitaramenyekana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *