Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yanenze abasore n’inkumi bo muri iki gihugu ku bw’imyitwarire rufite avuga ko bitwara nk’abo mu burengerazuba.
Avuga ko urubyiruko rwigana imico y’abo mu bihugu byateye imbere avuga ko “ irwaye.”
Ati “ Ujya mu kabari ugasanga buzuye, wajya aho bari kokereza ingurube ugasanga buzuye. Ibi bintu ntibikwiriye, ni nabyo bibazo duhanganye nabyo.”
Perezida Museveni yasabye urubyiruko guhindura imyumvire yafasha abandi baturage ndetse no gukomera ku muco gakondo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Museveni yasabye urubyiruko kureka kwigira ba ntibindeba no gusesagura nk’uko Daily Monitor ibitangaza.


