Imana ni yo yaturemeye iyo ngiyo, ndetse yayiduhereye Umwuka ho ingwate.
(2 Abakorinto 5:5)
Imana yaduhaye Umwuka Wera nk’ingwate m’umubiri wacu, ntiyabikoreye ubusa. Hari impamvu zigeze kuri eshatu yatumye ibikora.
1.Kugira duhindurwe amazina, twitwe ko turi abana bayo, bafite umwihariko y’uburyo bagomba gufatwa, gutekereza n’ibyo bagomba kubona. Niba wizera Yesu, ufite Umwuka Wera muri wowe, waje gukora. Ntiyaje kwicara.
2.Kugira ngo dushobozwe gusohoza ibyo yaturemeye. Umenye neza ko ibyo wakoze byarahise, byagize umumaro mubihe byabyo. Ntiwabigenderaho rero. Bigereranwa n’ibiryo wariye nko mu cyumweru gishize, ntibigifite umumaro m’umubiri. Wenda wakwibuka uko byari biryoshye cyangwa bibishye, ariko nta kindi byakumarira. Icy’ingenzi n’ibyo utegerejwe gukora. Tumbera mubyo ushoboye ariko utarakora, kandi ibyo ushoboye birenze na kure ibyo utekereza. Umwuka Wera niwe ubushobozi bwacu. Musabe kukuyobora nokugushoboza ibyo usabwa gukora. Wibuke kandi icyo ukora n’imbuto ubiba, uzasarura igihe kigeze.
3.Twahawe Umwuka Wera ngo atubere umwarimu n’umutoza. Hari byinshi tutazi yego, ntibyaduca intege kuko dufite umutoza uzi ibiri mw’isi byose, mw’ijuru ndetse n’ikuzimu. Arahari ngo adutoze kumenya ibyo dusabwa kandi n’uburyo bwo kubigenderaho. Kudamuha umwanya n’uguhitamo kwigenga, bikazasoza warayobye kandi warahombye umwanya, ubutunzi, imbaraga n’ibindi, ndetse waranahemutse, kandi wakuweho icyizere.
Igituma wongerewe umwaka n’ukugira ngo ugire ibindi wiga, n’ibindi ukora, Umwuka Wera arahari ngo agushoboze.
Shalom,
Pastor Christian


