Uturere : Inguzanyo za VUP zihera muri SACCO, gutinza inkunga y’abatishoboye n’amafaranga agenewe ibigo by’amashuri

Sangiza iyi nkuru

-Gutinda gutanga inkunga yagenewe abatishoboye

-Gutinga no kudatanga amafaranga yagenewe ibigo by’amashuri (capitation grants)

Nk’uko bigaragara mu mabwiriza y’ishyirwa mu bikorwa rya Vision 2020 Umurenge program (VUP amafaranga y’inkunga yagenewe abatishoboye yagombaga kujya atangwa mu ntangiriro za buri kwezi kugezweho; naho guhemba abakoze imirimo y’amaboko muri VUP bigakorwa muri minsi 15 (ni ukuvuga kabiri mu kwezi).

Ariko ibi si ko bigenda, kuko hari uturere tumara n’amezi atatu tudahembye abakoze muri VUP (urugero Bumbogo ya Gasabo n’ahandi), ndetse bamwe bakitwaza ngo ni sisiteme (uburyo bwo kuyabagezaho) yahindutse; kandi hari abakozi batazi gukoresha iyo sisiteme (akarere ka Gicumbi katahembye abakoze amaterasi y’indinganire mu murenge wa Manyagiro).

Ubwo igenzurwa ryakorwaga, hagaragaye uturere twageze tariki ya 30 Kamena 2017 dufite ubukererwe bukabije bwo gutanga inkunga yagenewe abatishoboye. Ubwo bukererwe bubarirwa hagati y’iminsi 10 na 337 (hafi umwaka wuzuye).

Dore uko uturere twagenzuwe dukurikirana mu bukererwe, n’amafaranga twagombaga gutanga:

Mu gutinda cyane, uturere twarengeje iminsi 300 (amezi 10) ni : Kayonza (337), Rusizi (311), Ngororero (300).

Utwarengeje amezi umunani ni: Rutsiro (286), Nyamagabe (285), Ruhango (277), Musanze (268), Kicukiro (263), Gicumbi (261), Ngoma (258), Burera (240).

Uturere twagerageje gukererwa amezi ari munsi y’abiri ni Nyarugenge (46) na Rwamagana (55).

Naho mu gutindana amafaranga menshi atagejejwe ku bagenerwabikorwa, hari uturere twatindanye asaga miliyoni 400: Ruhango(432,5 ), Gicumbi(431,5), Nyamagabe(402, 6).

Urutonde:

1.Ruhango:432,571,500  Frws

2.Gicumbi:431,542,000 Frws

  1. Nyamagabe :  402,624,000  Frws
  2. Nyanza : 336,620,500 Frws
  3. Huye: 319,080,600 Frws
  4. Kayonza: 286,786,000 Frws
  5. Ngororero : 251,925,756 Frws
  6. Gakenke: 235,483,700 Frws
  7. Gatsibo: 225,893,300 Frws
  8. Burera: 211,056,452 Frws
  9. Gisagara: 142,964,700 Frws
  10. Bugesera: 131,233,300 Frws
  11. Ngoma: 101,540,400 Frws
  12. Kamonyi: 73,110,850 Frws
  13. Kicukiro: 59,247,200 Frws
  14. Gasabo : 57,185,800 Frws
  15. Rwamagana: 42,308,300 Frws
  16. Rusizi: 35,895,500 Frws
  17. Rulindo: 27,796,000 Frws
  18. Musanze: 23,365,450 Frws
  19. Rutsiro: 19,176,000 Frws
  20. Nyaruguru: 13,818,000  Frws
  21. Nyarugenge: 2,599,000  Frws

Yose hamwe, amafaranga yatinze kugezwa ku bagenerwa bikorwa ba VUP ni hafi miliyari enye (3,863,824,308) .

Gutinda no kudatanga amafaranga yagenewe ibigo by’amashuri (capitation grants)

Mu mwaka wa 2016-2017, hari uturere twatereye agati mu ryinyo ntitwatanga inkunga yagenewe ibigo by’amashuri muri gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri (school feeding).

Iyi nkunga igomba gutangwa buri mezi atatu, igahabwa ibigo bya Leta n’ibyigenga bifashwa na Leta biri muri buri karere, mu rwego rwo kubifasha gukora neza no kugaburira abana.

Ariko icyatangaje umugenzuzi w’imari ya Leta, ni ugusanga hari uturere tutigeze dusohora ifaranga na rimwe ngo rijye ku makonti y’ibyo bigo, mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka w’imari warangiye tariki ya 30 Kamena 2017.

Hari n’utundi basanze dutangana aya mafaranga ubukererwe, ku buryo tuyatanga igihembwe cyaramaze kurangira. Aha rero niho umugenzuzi atiyumvisha  ukuntu ibi bigo by’amashuri byabasha kugaburira abana, mu gihe amafaranga abifasha icyo gikorwa atatangiwe igihe.

Mu turere 15 twagenzuwe, hasanzwe amafaranga angana na miliyari eshatu (3,070,951,102) zatinze gutangwa, cyangwa ntizinatangwe burundu; bikaba byaranagize ingaruka mu mikorere y’ibigo by’amashuri byari biyagenewe.

 Uturere tutatanze na mba

  1. Gatsibo:    246,933,789 Frws
  2. Nyamasheke :227,754,475 Frws
  3. Nyamagabe: 219,789,435 Frws
  4. Rusizi: 211,584,242 Frws
  5. Gicumbi: 208,255,605 Frws
  6. Nyaruguru: 169,590,907  Frws
  7. Rutsiro:           126,380,215 Frws
  8. Gakenke: 117,933,393 Frws
  9. Huye: 23,540,805 Frws

Yose hamwe, ni amafaranganga miliyari imwe n’igice (1,551,762,866), yagombaga gufasha ibigo by’amashuri biri muri utwo turere icyenda.

Uturere twayatanze biguruntege

Akarere ka Kamonyi kaza ku isonga, kuko hari miliyoni zisaga 13 kamaze umwaka n’igice kadahaye ibigo by’amashuri. Ni amafaranga  13,637,160 kamaranye iminsi 463.

Utundi twarengeje amezi atatu (iminsi 90 igihembwe kimara), ni Gakenke (174), Gicumbi (164), Kicukiro (141), Rubavu (129), Rutsiro (128), Kayonza (111), Gatsibo (100).

Uko dukurikirana hakurikijwe ayo twatindanye

  1. Nyamasheke: 404,531,820 Frws
  2. Gakenke: 350,155,795 Frws
  3. Gatsibo: 324,838,575 Frws
  4. Gicumbi: 305,913,919 Frws
  5. Kicukiro: 32,287,040 Frws
  6. Gasabo: 25,173,612 Frws
  7. Rutsiro: 23,768,405 Frws
  8. Rulindo: 23,042,085 Frws
  9. Kamonyi: 13,637,160 Frws
  10. Rubavu: 8,073,545 Frws
  11. Kayonza: 7,766,280 Frws

Yose hamwe, amafaranga yatanganywe ubukererwe nayo ni miliyari imwe n’igice(1,519,188,236), ari yo avamo eshatu zitatanzwe uko bikwiye.

KANDA hano usome igice cya mbere cy’iyi nkuru

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *