Amakuru atavugwaho rumwe aturuka muri Kivu y'Amajyepfo, aravuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa FRN baba bafashe uduce twa Munanira na Bideka, duherereye muri 'groupement' ya Itara-Luvunge, muri Teritwari ya Uvira, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Ukwakira 2026, nyuma yo kwirukana ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo .
Ku rundi ruhande ariko, andi makuru avuguruza aya avuga ko saa cyenda na makumyabiri z’amanywa (15:20), Ingabo za FARDC n’imitwe ya 'Wazalendo' zari zikigenzura ibyo bice byombi.
Aya makuru yemera ko icyakora, abarwanyi b'umutwe wa FRN ryagabye ibitero kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, ryashoboye gufata igice kimwe cy'agace kitwa Muhungu.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, havuzwe imirwano ikomeye mu bice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nk'iyabereye mu bice byegereye Ikibaya cya Rusizi.
Ni imirwano bivugwa ko yakoreshejwemo intwaro ziremereye n’izoroheje yabaye hagati y’abarwanyi ba 'Front pour 'Refondation de la Nation' (FRN) n’Ingabo za Congo n'abafatanyabikorwa bazo.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

