Imirwano ikaze iravugwa kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Ukwakira 2026, i Katogota, hejuru ya Rubarika, muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe ubwoba bukomeje kwiyongera mu Mujyi wa Uvira, hikangwa ko hashobora kongera kubera imirwano.
Nk’uko amakuru yatangajwe na La Voix du Kivu abitangaza, ngo iyi mirwano irabera mu misozi ireba Katogota, agace kari hagati ya Kamanyola na Luvungi, ndetse no hafi ya Rubarika. Ni imirwano ihuje Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe n’abarwanyi ba Wazalendo, zihanganye n’abarwanyi ba FRN.
Amakuru aravuga ko FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za wazalendo yagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za FRN, abaturage bari ku ruhande rwa Kamanyola, bakaba bavuga ko bari kumva urusaku rw’amabombe aho baherereye. Kuva Uvira kugera Kamanyola ni ibirometero bigera muri 80.
Ingendo zahagaze hagati ya Bukavu na Uvira
Kubera ikibazo cy’umutekano, biravugwa ko umuhanda kw’igihugu wa 5 (RN5), uhuza Bukavu na Uvira, wafunzwe. Nta bisi, ipikipiki, cyangwa izindi modoka zemerewe gukoresha iyi nzira nk'uko amakuru aturuka aho avuga.
Ibintu bikomeje gukurikiranirwa hafi, urebye ingaruka z’abasivili n’ingaruka ku kugenda kwabaturage mu karere.


