Intumwa za guverinoma zageze kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Nzeri, mu Mujyi wa Uvira, umurwa mukuru w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imyigaragambyo ikaze yamaganaga ishyirwaho rya Gen. Olivier Gasita Mukunda nk’umuyobozi wungirije w’akarere ka 33 ka gisirikare, ushinzwe ibikorwa n’ubutasi.
Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’umutekano, Jacquemain Shabani, zakiriwe na Guverineri w’Intara, Jean-Jacques Purusi, abahagarariye sosiyete sivile, hamwe n’intumwa za Wazalendo, imitwe y’inyeshyamba ifatanya n’ingabo z’igihugu mu burasirazuba bwa DRC.
Ishami rishinzwe itumanaho rya Minisiteri y’umutekano rivuga ko ubu butumwa bwa guverinoma muri kariya gace gaherutse guhungabana bugamije guhumuriza, guturisha no kugarura ubuyobozi bwa Leta nyuma y’iminsi myinshi y’imivurungano yakurikiwe n’imirwano hagati y’abaturage, wazalendo ndetse na FARDC na polisi.
Iri shami ry’itumanaho ryatangaje ko Minisitiri w’umutekano azayobora inama y’akanama k’umutekano mu masaha akurikira “kugira ngo tumenye muri rusange uko umutekano uhagaze”.
Gen. Olivier Gasita Mukunda, wari wagenwe n’umukuru w’igihugu, yashinjwe na Wazalendo n’abandi bahezanguni bo muri Uvira kuba ari icyitso cy’inyeshyamba za AFC / M23. Imyigaragambyo yamaganaga ishyirwaho rye yakwirakwijwe yahagaritse ubuzima mu gihe cy’icyumweru muri Uvira birangira abantu bishwe abandi barakomereka mu baturage mbere y’uko Gen. Gasita ahungishirizwa i Bujumbura.


