Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Uvira yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ingabo z’u Burundi zimaze icyumweru kirenga muri kariya gace.
Amakuru avuga ko kuva tariki ya 23 Ukuboza 2021 abasirikare barenga 400 b’u Burundi ari bo bari ku butaka bwa Congo Kinshasa, aho bagiye guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega.
RFI ivuga ko ifite amakuru yo mu nzego nkuru z’igisirikare cy’u Burundi y’uko abasirikare bari mu kibaya cya Ruzizi mu majyaruguru ya Uvira barimo abo muri batayo ya 212 y’abakomando ikorera ahitwa Rukoko hafi n’umupaka wa RDC n’u Burundi.
Barimo kandi abo mu mutwe udasanzwe uzwi nka BSPI w’abarinda abayobozi bakuru i Burundi ndetse n’abo muri military Police.
Andi makuru avuga ko ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba RED-Tabara mu gace ka Bijombo ho muri Uvira bamazemo imyaka ibarirwa mu icumi binarimo urubyiruko rw’Imbonerakure.
Sosiyete Sivile yo muri Uvira ivuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru ingabo z’u Burundi zagabye igitero ku birindiro bya RED-Tabara.
Abenshi mu bakozi b’iriya Sosiyete babwiye RFI ko bahuruje igisirikare cya Congo Kinshasa bakimenyesha ko hari ingabo z’u Burundi zinjiye muri Kivu y’Amajyepfo, gusa Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Maj DieudonnĂ© Kasereka yavuze ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane koko niba bariya basirikare bariyo.
Umutwe wa Red-Tabara uheruka gutangaza ko wivuganye abasirikare b’u Burundi barenga 10 nyuma yo gutera ibirindiro byawo, gusa ntacyo igisirikare cy’u Burundi kirabivugaho.
Sosiyete Sivile yo muri Uvira ivuga ko yamagana amakimbirane y’Abarundi ari kubera ku butaka bwa Congo Kinshasa, igashinja FARDC gufunga amaso nkana bitewe n’uko ari ibanga riri hagati ya Kinshasa na Gitega.


