Umugabo uvuga ko ari umuhungu wa Bill Clinton wigeze kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabaje perezida Barrack Obama amusaba ko bapima DNA za Bill Clinton hakemezwa ko ari umuhungu we koko.
[ad id=”44145″]
Danney Williams w’imyaka 30, yavuze ko ari umuhungu mukuru wa Bill Clinton kuva kera, ariko ubu noneho aravuga ko Obama ashobora kumufasha kugaragaza ukuri kwe nka kimwe mu bikorwa bye bya nyuma mbere yo kuva mu biro by’umukuru w’igihugu.
Uyu mugabo kuri ubu ubyaye gatanu, ngo yavutse kuwa 07 Ukuboza 1985, abyawe na Bobbie Ann Williams. Williams avuga ko nyina yigurishaga ahitwa Little Rock muri Arkansas, ngo akaba yaramubwiye ko yaryamanye na Bill Clinton inshuro zisaga 13 zose.

Ubusabe bwe bugenewe Obama yanyujije muri video yashyize kuri youtube muri iki cyumweru gishize, igaragaza uyu mugabo yigereranya na Bill Clinton.
Muri iyo video agira ati: “ Nagusanze uyu munsi kubera ko nzi ko ushobora kunyumva. Nawe wakuze utari kumwe na papa ,”
[ad id=”44145″]
Uyu mugabo yakomeje abwira Obama ati: “ Ndabizi uri gushyigikira mukadada ngo azabe perezida. Ndakwinginze musabe atere intambwe agaragaze ko ubuzima bwanjye bufite icyo buvuze. Ko njyewe n’abana banjye dufite umwanya mu bamwegereye natwe .”

Iyi video ya Williams yagiye ahagaragara nyuma yo kugaragara mu kiganiro National Press Club agasaba Monica Lewinsky, wigeze nawe kuvugwaho kuryamana na Clinton akiri perezida ari umunyamabanga we, kumuha DNA za Clinton zasanzwe ku ikanzu ye y’ubururu yamamaye. Williams akaba yarifuzaga gupima ko zidahuye n’ize ngo agaragaze ko ari umuhungu wa Clinton.
[ad id=”44145″]

Nubwo Williams asaba gupima DNA za Clinton n’ize ngo barebe ko bafitanye isano, ngo si ubwa mbere byaba bikozwe kuko mu 1999 nabwo ngo zapimwe ariko bagasanga Clinton atari se nk’uko byatangajwe na Star Magazine, ariko bamwe ngo bakomeje kunenga iri pima bavuga ko ryashingiye ku bintu bidasobanutse neza, bituma Williams n’abandi bakomeza kwemeza ko Clinton ari we se.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


