hernandez

Uwabaye Perezida wa Honduras yavuye muri gereza nyuma y’imbabazi za Trump

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Honduras, Juan Orlando Hernandez, yavuye muri gereza yo muri Amerika, nyuma gato yo guhabwa imbabazi na Perezida Donald Trump.

QOX3FHSILFMVPJ3SDODTV2AWIU scaled

Ku wa Kabiri, itariki 2 Ukuboza 2025, umugore we yemeje ko yarekuwe. Hernandez yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 45 kubera gucuruza ibiyobyabwenge n’imbunda, afungirwa muri gereza irinzwe cyane i Hazelton, muri Virginia y’Uburengerazuba.

download 2

Umugore wa Hernandez, Ana Garcia, yashimiye Perezida Trump ku bw’imbabazi zamurekuye nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye nka Deutsche Welle.

Garcia yagize ati: “Nyuma y’imyaka hafi ine y’ububabare, gutegereza, n’ibigeragezo bigoye, umugabo wanjye Juan Orlando Hernandez yongeye kuba umuntu widegembya, tubikesheje imbabazi za perezida zatanzwe na Perezida Donald Trump”.

2IJCL7LOMZLBLJKUTPII5XVQWU scaled

Uwahoze ari Perezida wa Honduras yahamwe n’icyaha cyo kwakira ruswa y’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo toni zigera kuri 400 za cocaine zijye muri Amerika zinyuze muri Honduras.

Byabaye mu gihe Hernandez yigaragazaga nk’umufatanyabikorwa w’abayobozi ba Amerika mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *