Uwahoze ari Minisitiri wa ICT yashyinguwe mu mva yicukuriye mu myaka 10 ishize

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Minisitiri wa Uganda w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga, Aggrey Awori, aheruka gushyingurwa mu mva yicukuriye mu myaka 10 ishize.

Ubwo yashyingurwaga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize umukobwa we witwa Nafula Awori yavuze ko n’ubwo se yari yarubatse inzu hanyuma akubaka munsi yayo imva, atari yarigeze ayereka umuryango we.

Yavuze ko babonaga inzu se yari yarubatse ari inzu nk’izindi zose, gusa baza kumenya ko irimo imva nyuma y’uko yari amaze gupfa.

Nafula yashimiye Perezida Museveni ku kuba Leta ya Uganda yaritanze ikishyura angana na miliyoni 70 z’amashiringi ya Uganda yatakariye kuri se ari mu bitaro ndetse no mu gihe cyo kumushyingura.

Awori wanabaye umudepite wari uhagarariye agace ka Samia Bugwe y’amajyaruguru mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, yitabye Imana mu cyumweru gishize azize icyorezo cya COVID-19.

Abitabiriye umuhango wo kumushyingura baturutse mu bihugu bya Uganda na Kenya, bamugaragaje nk’umukristu, umunyapolitiki wuzuzaga inshingano ze ndetse n’umugabo w’abantu.

Umudepite mu nteko ya Uganda Cecilia Ogwal, yavuze ko Awori yahagaze yemye mu nzego zitandukanye yakozemo zirimo “Politiki, uburezi, siporo, dipolomasi ndetse muri rusange yari yemye muri buri kimwe.”

Mwishywa wa nyakwigendera witwa Dennis Awori uri mu badipolomate ba Kenya mu butumwa bwa Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yasomye, yasobanuye Awori nk”uwaharaniye ukwishyira ukizana kwa Afurika wagize uruhare mu guhanga imirimo muri Kenya, ndetse n’uwatangije kwigisha itangazamakuru muri Kaminuza ya Nairobi.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *