Uwahoze ari Ofisiye yahaye Perezida Ramaphosa amasaha 48 akaba yeguye

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Ofisiye mu gisirikare cya Afurika y’Epfo yagaragaye mu mashusho atanga amasaha 48 kuri Perezida Ramaphosa ngo abe yeguye.

Ingabo za Afurika y’Epfo zahise zifata uyu mugabo nkumwe mu bakora iterabwoba, zivuga ko zitandukanije nawe muri ibyo bikorwa byo gushaka gukuraho perezida.

Ubusanzwe uyu Sylvester Mangolele yari umuyobozi mu ngabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF). Muri Video iherutse gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaye avuga ko Perezida Cyril Ramaphosa yakurwa ku mirimo ye, anamuha igihe ntarengwa cy’amasaha 48 kugira ngo abe yeguye cyangwa yirukanwe ku gahato.

Icyakora, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri ushize, izi ngabo za SANDF zitandukanije n’amagambo ya Mangolele, zivuga ko ibyo yavuze byose bitari mu izina ry’igisirikare.

Umuvugizi wa SANDF, Siphiwe Dlamini yagize ati: “SANDF yamaganye amagambo ya Sylvester Mangolele hamwe n’agasuzuguro ke.Ni mu gihe Bwana Mangolele ubusanzwe yirukanwe mu ngabo mu 2018, ariko impamvu yirukanwe ntizasobanuwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *