Uwahoze ari Perezida wa Mali yapfuye ku myaka 83 y’amavuko

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Mali, Moussa Traoré, wagiye ku butegetsi afite ipeti rya Lieutenant amaze guhirika uwari uburiho, akayoboresha igihugu inkoni y’icyuma kugeza nawe ahiritswe mu 1991, yapfiriye i Bamako kuri uyu wa Kabiri, itariki 15 Nzeri, ku myaka 83 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’umuryango.

Traoré yahiritse uwafatwaga nk”Umubyeyi w’ubwigenge bwa Mali”, Modibo Keita, perezida wa mbere wa Mali nyuma y’ubwigenge, wagiyeho mu 1968 maze ayobora imyaka 22, aho nawe yari azwiho guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu myaka ya za 1980, Keita yahagurukiye imyigaragambyo y’abanyeshuri. Umuyobozi w’abanyeshuri witwa Abdoul Karim Camara aza gupfa ku ya 17 Werurwe 1980, aho bivugwa ko yishwe n’iyicarubozo yakorewe. Urupfu rwe rwibukwa buri mwaka ku rubuga rwitiriwe izina rye mu murwa mukuru.

Abandi banyeshuri batishwe bakoreshejwe imirimo y’agahato ubuzima bwabo bwose mu birombe bya Taoudeni, mu birometero 900 mu majyaruguru ya Timbuktu.

Mu 1991, abasirikare babwiwe guhagarika imyigaragambyo bitaga ko irwanya demokarasi, barabyanze barangije baramuhirika, abagera kuri 200 bicirwa muri iryo hirika ry’ubutegetsi, abasaga 1000 barakomereka.

Nyuma yo kumuhirika ku butegetsi, yakatiwe igihano cyo kwicwa kabiri kubera ibyaha bya politiki n’ibyaha by’ubukungu, igihano cye kiza guhindurwamo igifungo cya burundu, maze mu 2002 ababarirwa n’uwahoze ari Perezida wa Mali, Alpha Oumar Konaré.

Ubwo humvwaga urubanza rwe rwa mbere mu 1993, yagize ati: “Iyo utangiye umwuga wa gisirikare, uba witeguye igitekerezo cyo kutazapfira mu buriri bwawe.”

Urupfu rwa Moussa Traoré ruje nyuma y’ukwezi mu gihugu cya Mali habaye irindi hirika ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare bakuyeho Perezida Ibrahim Boubacar Keita.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *