Katto Lubwama uzwi nka Biiso, ubukene bumugeze aharindimuka, yagannye Pasiteri Aloysisu Bugingo ngo amutabare muri ibi bihe atorohewe. Lubwama yahoze ahagarariye Lubaga y’Amajyepfo mu Nteko ya Uganda, ku Cyumweru ku gicamunsi yirukiye kwa Bugingo uyobora Ministries International Church ngo amusabire abone uko akira amadeni. Amakuru avuga ko Lubwama ari mu bihe bibi bitewe n’amadeni yatewe no kwishora mu manza zikamutsinda ubwo yahanganaga n’impirimbanyi ya politiki, Habib Buwembo. Bivugwa ko Biiso azenguruka inshuti ze, asaba ko yabona amafaranga yo gushumbusha Buwembo. Mu minsi ishize, Katto Lubwama ubwo yavugaga ko mashusho y’urukozasoni ya Emmanuel Lwasa, yavuze ko kugeza ubu ” Ataragera aho asabiriza.” Ku ngingo yo kwirukira Bugingo, Lubwama yabwiye imwe muri televiziyo zo muri Uganda ko atarakena wo gusabiriza gusa ngo na Bugingo ni inshuti ye nta kibazo abibonamo kuba yamusaba ideni. Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko Lubwama yahawe igipfunyika cy’amashilingi atazwi umubare ku cyumweru, Bugingo yongeraho no kumusengera, amusuhukaho amazi ” Yera.” Haribazwa uko Lubwama utaramara umwaka aretse kuba umudepite, akaba umunyabugeni yaba yahise akena bigeze ku rwego rwo gusabairiza.


