Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yamaze guhamagara abakinnyi 27 izifashisha mu mikino ibiri ya gicuti iteganya guhuriramo n’amakipe y’ibihugu bya Comores na Tanzanie.
Mu bakinnyi bahamagawe harimo Noam Emeran, wahoze akinira ikipe ya Manchester United mu byiciro by’abato, mbere yo kwerekeza muri FC Groningen yo mu Buholandi akinira ubu.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga ari mu bo umutoza Stephen Constantine yahamagaye, yitezweho kongera imbaraga mu busatirizi no kurema uburyo bw’ibitego bw’Amavubi.
Urutonde rw’abahamagawe rugaragaraho kandi bamwe mu bakinnyi basanzwe ari inkingi za mwamba z’Amavubi barimo Mutsinzi Ange wa Zira FK, Bizimana Djihad wa CS Constantine, Mugisha Bonheur wa Al Masry na Kavita Phanuel Mabaya ukinira Birmingham Legion.
Mu izamu, Constantine yahisemo Niyongira Patience wa Police FC, Hakizimana Adolphe wa APR FC na Kwizera Olivier wa Rayon Sports.
Mu bwugarizi hagaragaramo kandi Imanishimwe Emmanuel wa AEL Limassol, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement na Byiringiro Jean Gilbert ba APR FC.
Hagati mu kibuga harimo Kwizera Jojea wa Rhode Island, Kury Johan Marvin wa AC Bellinzona, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC ndetse na Muhire Kevin wa Jamus SC.
Mu basatira izamu harimo Innocent Nshuti wa Al Wafaq, Abeddy Biramahire wa Assabah, Uwinéza René wa Kiyovu Sports, Joy Slayd Mickels wa Karvan FK na Mbonyumwami Taiba wa Marine FC.
Iyi mikino ya gicuti izafasha Amavubi gukomeza kwitegura amarushanwa ari imbere, harimo imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzabanza gukina na Tanzania mbere yo kwisobanura na Comores.



