ravel.jpg

Uwakiniye Man. United yahishuye ko yibaga inkweto za Ferdinand na Rooney ngo agaburire umuryango we

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Manchester United, Rqavel Morrison yemeye ko yari afite ingeso yo kwiba inkweto zo gukinana za Wayne Rooney na Rio Ferdinand muri ‘Vestiaire’ kugirango abashe kubona amafaranga yo kugura ibyo kurya byo kugaburira umuryango we.

Morrison wakuriye muri Academy ya Man. U. yari umwe mu bantu bafatwaga n’umutoza Sir Alex Ferguson nk’umwe mu ngimbi zitanga icyizere yigeze gutoza, ariko uyu musore yagiye ahura n’ibindi bibazo biri hanze y’ikibuga byatumye atagera ku rwego yari yitezweho.

Morrison, kuri ubu ufite imyaka 28 y’amavuko, yatangaje bimwe mu bibazo yari arimo biri hanze y’umupira w’amaguru mu kiganiro Five gikorwa na Rio Ferdinand kuri YouTube, asobanura ukuntu yagiye agendera mu kigare kibi akajya agera ku myitozo akererewe bikamuteza ibibazo mu mwuga we.

Muri iki kiganiro Morrison yagize ati “Ikigaragara nari mfite umushahara w’umunyeshuri, nari muto. Mbere, wasangaga ninjiza hafi Amayero 250 ku muguru w’inkweto (zo gukinana). wafata inkweto ebyiri, ukabona Amayero 500, hanyuma ugataha ukagurira umuryango wawe ibyo kurya by’Abashinwa cyangwa ikindi kintu.”

ravel.jpg

Yakomeje abwira Rio Ferdinand ati “ Mbere mwari mufire imiguru 30 y’inkweto. Nta kibi nashakaga gukora, ariko iyo nabonaga izanyu cyangwa izahawe Wayne Rooeny, mwabonaga nk’imiguru 20 cyangwa 30 icya rimwe, natekerezagamo umuguru umwe wo gushyira ibyo kurya ku meza yo mu rugo, sinatekerezaga ko kizaba ikibazo gikomeye ariko mu by’ukuri ubu ndabizi.”

Morrison yongeyeho ko yabanaga na nyina gusa n’abavandimwe be babiri kandi nta bushobozi bafite nk’uko tubikesha Daily Mail.

Ubwo Rio Ferdinand yabazaga umutoza Ferguson gusobanura Morrison wari umukinnyi wo hagati mu magambo atanu, mu gusubiza agira ati “Igitekerezo cyanjye cya mbere kandi kirambye kuri Ravel nk’umuhungu muto nuko yahoraga afite igihe n’umwanya, buri gihe aboneka ku mupira, ku buryo butari busanzwe ku muhungu ukiri muto wo mu kigero cye. Ikindi kintu kijyanye na Ravel nzahora nkunda kuko nta wundi mukinnyi ukiri muto wigeze ubikora, nyuma y’umukino we wa mbere, mu ikipe ya mbere yakinnye, bukeye bwaho yaje mu biro byanjye maze ampa ibaruwa anshimira kuba namuhaye amahirwe ye. Naratangaye. Umuhungu yari afite umutima mwiza, yakubiswe gusa n’inkomoko ye.”

Morrison yakiniye bwa mbere Man. U mu 2010 mu mukino bakinnye na Wolves bakayitsinda 3-2 muri Cup of League. Muri rusange, yagaragaye inshuro eshatu zose muri iki gikombe. Muri Mutarama 2012 yagurishijwe muri West Ham, mu ntangiriro ya saison ya 2012-2013 atizwa muri Birmingham City.

Muri 2015 yagiye muri Lazio nk’umukinnyi wigenga, aza gutizwa QPR (Queens Park Rangers FC)muri 2017 aho yabaye kugeza saison irangiye. Nyuma yatijwe muri Mexique mbere yo kunyura muri Sweden. Nyuma yoherezwa ku buntu muri Sheffeield United mu 2019.

Yaje kongera gutizwa Middlesbroug hagati muri saison ya 2019-2020 mbere yo koherezwa muri ADO Den Haag ku buntu muri Nzeri umwaka ushize. Yaje kuva muri iyi kipe yo mu Buholandi muri Mutarama muri uyu mwaka amaze gukina imikino itanu gusa.

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *