Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza, kuwa 12 Nyakanga 2022, rwakomeje urubanza rwa Jean Twagiramungu ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside, humvwa abarimo Didace Hategekimana, wari Burugumesitiri wa Komini Rukondo, atangaza cyane urukiko mu buhamya bwe. Urukiko rwumvise abatangabuhamya batatu bo ku ruhande rushinjura, bose bemeza ko nta ruhare na ruto yagize mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu 1994. Didace Hategekimana ntiyafashwe nk’umutangabuhamya n’urukiko, ahubwo yafashwe nk’umutangamakuru ku mpamvu z’uko akatiye igifungo cya burundu kubera ibyaha bya jenoside. Yavuze ko azi neza Twagiramungu Jean ariko abwira urukiko ko nta hantu na hamwe yigeze amubona cyangwa se amwumva mu bitero byo kwica abatutsi byavuzwe muri uru rubanza. BBC yakurikiranye iri buranisha ivuga ko ” Mu kigaragara nk’icyatangaje cyane urukiko, Didace Hategeka abajijwe niba hari ibikorwa yiboneye bya jenoside, yavuze ko nta bitero ibyo aribyo byose byo kwica abatutsi muri komine Rukondo yari ayoboye ashimangira ko nta n’ibyo yumvise ndetse ko nta n’inama zo gutegura ubwicanyi yigeze yumva ko zabayeho.” Hari imodoka ya komini yavuzwe cyane muri uru rubanza ko yifashishijwe mu gutwara interahamwe, abapolisi n’abasirikare ngo bajyaga mu bitero ahantu hatandukanye. Abajijwe kuby’iyo modoka, Didace Hategekimana, yavuze ko atajyaga ayigendamo ko yakundaga kwigendera n’ipikipiki ye cyangwa se akagenda n’amaguru ngo kuko yumvaga kugenda mu modoka atizeye umutekano we. Abandi batangabuhamya babiri bose nabo bavuze ko Jean Twagiramungu nta ruhare bamuziho rw’ubwicanyi cyangwa kujya mu bitero byo kwica Abatutsi. Jean Twagiramungu woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubudage muri 2017 aregwa kuba yari mu itsinda ry’abavuga rikijyana ryagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe muri kiliziya ya Cyanika n’ahandi, we akaba abihakana. Urubanza ruzakomeza mu mpera za Nyakanga 2022.


