Uwari Colonel mu ngabo za Afghanistan yasobanuye uko yahungiye Abatalibani mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuganga wari ufite ipeti rya Colonel mu ngabo za Let aya Afghanistan, Dr Nesar Ahmed Hamraz, yasobanuye uko yahungiye mu Rwanda hamwe n’umuryango we, ubwo Abatalibani bari bamaze gufata ubutegetsi muri Kanama 2021.

Dr Hamraz mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko mu myaka 20, yakoreraga mu bitaro by’ingabo bya Afghanistan, akanigisha mu ishuri ry’ubuvuzi.

Abatalibani bamaze gukuraho ubutegetsi, uyu muganga avuga ko yari azi ko bitari bugendekere neza umuryango we, cyane ko umugore we, Dr Melinda Hamraz yari impirimbanyi iharanira uburezi bw’abakobwa, kandi Abatalibani batabwemera.

Yagize ati: “Twese twari tuzi ko turi mu bibazo. Nari mu gisirikare kandi igikomeye, umugore wanjye yari impirimbanyi, ivuganira uburezi bw’umwana w’umukobwa, kandi ni ikintu Abatalibani batemera.”

Bijyanye n’uko ubusanzwe abari bafite imyemerere y’Abatalibani bari basanzwe batera ubwoba umugore we, bamaze gufata ubutegetsi, Dr Hamraz avuga ko yahunganye n’umuryango we muri Pakistan, mu gihe yari agishakisha igihugu gitekanye.

Uyu muganga ubwo yari muri Pakistan, yagerageje kwegera imiryango itandukanye kugira ngo imufashe ariko ntibyakunda, nyuma Umunyamerika wakoranye n’umugore we abagira inama yo kujya ku mugabane wa Afurika, mu Rwanda.

Avuga ko icyo yahise akora ari ugushakisha amakuru kuri iki gihugu yifashishije interineti, asanga ari igihugu cyiza. Ati: “Ntabwo twari twarigeze twumva u Rwanda. Ubwo twari tumaze kurubwirwa, twashakishije iki gihugu kuri interineti, dusanga hari ibintu byiza. Twemeye iyo gahunda, dupanga kwimukira mu Rwanda.”

Uyu muryango wageze mu Rwanda tariki ya 22 Nzeri 2021, ucumbitse ku Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Uwari Colonel mu ngabo za Afghanistan yasobanuye uko yahungiye Abatalibani mu Rwanda
    Ngo uyu Muryango wacitse Abataribani ucumbitse ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo?
    yeeebaba wee!! ubuse ntumennye ibanga ry’aho bari bihishe?

  2. Uwari Colonel mu ngabo za Afghanistan yasobanuye uko yahungiye Abatalibani mu Rwanda
    Ngo uyu Muryango wacitse Abataribani ucumbitse ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo?
    yeeebaba wee!! ubuse ntumennye ibanga ry’aho bari bihishe?

  3. Uwari Colonel mu ngabo za Afghanistan yasobanuye uko yahungiye Abatalibani mu Rwanda
    Barakaza mu RWA Gasabo barisanga

  4. Uwari Colonel mu ngabo za Afghanistan yasobanuye uko yahungiye Abatalibani mu Rwanda
    Barakaza mu RWA Gasabo barisanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *